U Rwanda ruzatangira gutanga pasiporo nyafurika muri Mutarama 2019

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Kamena 2018 saa 06:56
Yasuwe :
1 0

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, yatangaje ko muri Mutarama 2019, u Rwanda ruzatangira gutanga pasiporo nyafurika, yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi nk’imwe mu ntego z’ibanze z’icyerekezo cya Afurika 2063.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n’abasenateri ku masezerano y’inyongera y’urujya n’uruza rw’abantu, uburenganzira bwo kuba no gutura mu bihugu binyamuryango by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Uwizeye yatangaje ko aya masezerano yasinyiwe i Kigali kuwa 21 Werurwe uyu mwaka n’ibihugu 27, ubu amaze gusinywa n’ibihugu 31 ariko u Rwanda gusa nirwo rwatanze impapuro zerekana ko rwayemeje burundu, aho rwazitanze kuwa 26 Gicurasi uyu mwaka.

Yavuke ko ikigezweho kuri aya masezerano ari uko ibihugu binyamuryango birimo kuganira kuri Pasiporo Nyafurika, nk’ikintu cy’ibanze mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Yagize ati "Ibihugu binyamuryango birimo kumvikana ku buryo pasiporo Nyafurika izaba iteye, izaba imeze ite, izaba iriho ayahe magambo, ni ibiki bizaba biyigize, ibi nibyo birimo kumvikanwaho, kugira ngo nibibasha kumvikanwaho noneho ibihugu bizatangire kuzikora hanyuma bizihe abaturage babyo."

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe izafasha ibihugu binyamuryango kugira ngo ibi bikorwe neza kandi byihutishwe.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, abaturage bazatangira guhabwa pasiporo Nyafurika muri Mutarama umwaka utaha.

Yagize ati "Turateganya ko mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Mbere, iyi pasiporo Nyafurika yatangira gutangwa cyane cyane ubwo ndikuvuga ku gihugu cyacu."

Senateri Sezibera Richard yabajije isano iyi pasiporo nyafurika ifitanye na Pasiporo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yakagombye kuba yaratangiye gutangwa ariko bikaba bitaraba, ati "Ese izavaho, bizakorana, mu by’ukuri bizagenda gute?"

Minisitiri Uwizeye yasobanuye ko hari inama ya nyuma yo kwemeza uburyo pasiporo nyafurika izaba iteye iteganyijwe mu kwezi gutaha i Nairobi, aho ibihugu bizumvikana uko izi pasiporo zizakorana (iya EAC n’iya AU).

Gusa yavuze ko igitekerezo u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bishobora kuba bifite ni uko iyi pasiporo ya EAC yahagarara, hagakomeza iya Afurika yunze Ubumwe.

Pasiporo Nyafurika izoroshya uburyo Abanyafurika bambuka imipaka bajya mu bindi bihugu ku mpamvu zinyuranye, ari gushaka ibyashara, kwiga, gushakisha imirimo no gutembera.

Yatangirijwe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali mu 2016, aho ku ikubitiro Perezida Idris Deby wa Chad wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, na Perezida Kagame nk’Umukuru w’igihugu cyakiriye iyi nama, bahawe izo pasiporo Nyafurika.

Mu minsi mike abandi bakuru b’ibihugu, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse na ba ambasaderi b’ibihugu muri AU bahawe izo pasiporo.

Amasezerano yo koroshya urujya n’uruza atanga uburenganzira bwo kwinjira muri buri gihugu kinyamuryango cyayashyizeho umukono, harimo koroshya uburyo viza ziboneka. Abashaka kwinjira mu gihugu kinyamuryango cya AU, bazaba bafite impapuro zabugenewe zo kugenderaho.

Muri aya masezerano kandi ibihugu binyamuryango byiyemeje ko bigomba gushyiraho pasiporo Nyafurika kugira ngo Umunyafurika ushaka kugenda abe afite iyo pasiporo kandi yemerwe n’ibihugu binyamuryango byose.

Abaturage baturiye imipaka bazajya boroherezwa kwinjira mu gihugu baturanye nta mbogamizi, abanyeshuri n’abashakashatsi bazajya boroherezwa kujya mu bihugu bya Afurika kuhiga cyangwa kuhakora ubushakashatsi, abashaka akazi nabo bazajya boroherezwa bahabwe n’uburenganzira bwo gukora.

Umuturage w’igihugu cyashyize umukono ku masezerano yo koroshya urujya n’uruza kandi azajya ajya mu kindi gihugu ahamare iminsi 90 nta mbogamizi, nashaka kuyirenza ajye gusaba uburenganzira ariko nabwo bitaruhije. Hari kandi n’uburenganzira bwo gutura mu gihugu kinyamuryango.

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye naMinisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mushya, Munyeshyaka Vincent mu kiganiro nyunguranabitekerezo muri Sena y'u Rwanda
Abasenateri bagiranye ikiganiro na Minisitiri muri Perezidansi ku masezerano y’inyongera y’urujya n’uruza rw’abantu, uburenganzira bwo kuba no gutura mu bihugu bigize AU
Mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali mu 2016 ni bwo ku ikubitiro Perezida Idris Deby wa Chad wari uyoboye AU na Perezida Kagame nk’Umukuru w’igihugu cyakiriye iyi nama batangije pasiporo nyafurika, baba ari bo bazibanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza