U Rwanda rushobora kwivana mu Muryango wa ICGLR

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Nzeri 2018 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda iri gusuzuma niba ishobora kwivana mu Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) nyuma y’uko uyu muryango unaniwe kurandura FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

ICGLR yashyizweho mu 2006 nyuma y’ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni.

Yahawe inshingano zo guhuza, kugenzura no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Umahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda ruri kwiga ku mwanzuro rwafata nyuma y’uko uwo muryango unaniwe gushyira mu bikorwa inshingano zawo.

Yagize ati “Nta cyemezo cyafashwe, turacyabyiga dushingiye ahanini ko ICGLR yananiwe ku buryo bugaragara gushyira mu bikorwa inshingano zayo, inshingano yashyiriweho mu 2006.”

“Izo nshingano ni izijyane no kurandura FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.”

Imiryango itandukanye nk’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari yemeje ko FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Kuva tariki ya mbere Ugushyingo 2005, Inama ishinzwe umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yafatiye ibihano abayobozi ba FDLR.

Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro kavuze ko abayobozi n’abandi bagize FDLR bari mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Abagize FDLR bari mu gatsiko kafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye bakomeje gukora ubwicanyi bushingiye ku moko, ndetse n’ubundi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2015 hashyizweho igihe ntarengwa ngo FDLR ibe yashyize intwaro hasi nitabikora hakoreshwe ingufu ariko ntabwo byigeze bikorwa.

Hari amakuru amaze igihe avuga ko bamwe mu bagize FDLR baba bambuka bakajya gukorana na Leta y’u Burundi mu mugambi wo gutera u Rwanda, nyuma y’uko umwuka hagati y’ibihugu byombi wahereye mu 2015.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuba FDLR ikomeje kwidegembya hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari bigaragaza gutsindwa kwa ICGLR.

Yagize ati “Baba abinjira mu Burundi, baba abidegembya muri RDC byose bigaragaza gutsindwa kwa ICGLR mu myaka 12 ishize. Ikibazo kandi ntabwo ari ubushobozi buke, ni ubushake buke.”

Ibikorwa bya ICGLR ku Rwanda bikunze kugaragara iyo habayeho kurengera ku ngabo ziri ku mupaka w’u Rwanda na Congo aho itsinda rya ICGLR rishinzwe ubugenzuzi, EJVM ariryo ryitabazwa ngo rigaragaze uwarengereye undi.

Icyakora umuyobozi ushinzwe amahoro n’umutekano muri ICGLR, Wilson Kajwengye, aherutse kuvuga ko uwo muryango ufite ibikorwa bigaragara aho wagiye utegura inama nyinshi zashakiwemo ibisubizo ku bibazo by’umutekano n’umubano hagati y’ibihugu mu karere.

Mu cyumweri gishize, ICGLR ifatanyije n’itsinda rya Loni bari mu bikorwa byo guhamagarira abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi bagataha mu mahoro nkuko The East African yabitangaje.

ICGLR igizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Congo Brazzaville, Tanzania na Zambia. Icyicaro cyayo kiri i Bujumbura mu Burundi.

Abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango ubwo baheruka guhurira muri Congo Brazaville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza