U Rwanda rurifuza kugabanyirizwa igiciro cy’umuti wa Malariya uterwa mu nzu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda irifuza ko igiciro cy’umuti mushya wa Actellic uterwa mu nzu wagaragaye ko ushobora guhangana na Malariya mu Rwanda cyagabanuka mu rwego rwo guhashya burundu iyi ndwara.

Uwo muti wa Actellic uterwa mu ngo hagamijwe kurwanya umubu utera Malariya, u Rwanda ruwugura ku madolari 30 ku gacupa kamwe gaterwa mu nzu imwe, bivuze ko muri gahunda yo kuwutera mu ngo zisaga ibihumbi 250 zo mu Turere twa Nyagatare na Kirehe, igihugu gisabwa kwishyura miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 6,2 mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi yavuze ko u Rwanda rusaba kugabanyirizwa igiciro cy’uwo muti kugera ku kigero cyo hasi hashoboka, kuko ugereranyije ubushobozi bw’igihugu n’ibindi biba bikenewe usaba amikoro adasanzwe.

Ati “Icupa ni amadolari 30 rigatera inzu imwe, ni menshi ugereranyije n’amikoro y’Abanyarwanda, turasaba ko igiciro cyagabanuka.”

Iby’iryo gabanywa ni bimwe biragarukwaho mu nama Mpuzamahanga ku kurwanya Malariya muri Afurika, u Rwanda rwakiriye guhera ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2016.

Iyo nama ihuje abafatanyabikorwa mu kurwanya iyi ndwara barimo abahagarariye imiryango Mpuzamahanga yita ku buzima nka UNITAID, IVCC), na PMI, Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cyayo gishinzwe ubuzima, abayobora gahunda yo kurwanya malariya mu bihugu bya Afurika birimo Mali, Benin, Kenya, Madagascar, Zambia, Zimbabwe, Ethiopia, Mozambique, Tanzania, Sénégal na Ghana, n’abandi.

Iyi nama iri mu rwego rwo gutangiza umushinga wa NgenIRS muri Afurika ugamije gukwirakwiza imiti igezweho iterwa mu ngo mu rwego rwo kurwanya imibu itera Malariya. Irakorerwamo kandi ubuvugizi bugamije kugabanya igiciro cy’iyi miti.

Mu bindi bisuzumirwamo birimo gukomeza gukora ubushakashatsi ku miti mishya, kongera uburyo bushya bwo gukora gahunda yo gutera umuti wica imibu mu nzu hagamijwe kwirinda ko habaho gutakaza ubudahangarwa bw’iyo miti ndetse no kongera uburyo bwo kurwanya malariya bwakora mu gihe kirekire.

Mu itangizwa ryayo ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yashimiye abafatanyabikorwa kuba barahisemo gutangiriza iyi gahunda mu Rwanda.

Ati “Ibi biratugaragariza imikorere n’imikoranire myiza ndetse n’uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere ubuzima bw’abaturage.”

Imiti yica imibu n’utundi dukoko mu nzu ikunze guterwa mu turere dutandukanye mu Rwanda ahakunze kurangwamo ubushyuhe bworohereza imibu kororoka.

Umuhango wo gutangiza ikoreshwa ry’umuti wa Actellic ukaba warabereye mu turere twa Nyagatare na Kirehe, ufite ubushobozi bwo kumara mu nzu igihe cy’umwaka, mu gihe uwari usanzwe ukoreshwa wamaraga amezi atandatu hakongera guterwa undi.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi na Prof. Condo Jeanine uyobora Ikigo cy'Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC
Iyi nama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye
Inama yiga ku kurwanya indwara ya Malariya iteraniye i Kigali izigirwamo uburyo bwo kuyihashya burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza