U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zigamije koroshya ikoreshwa rya gaz yo gutekesha

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kubungabunga no kurengera ibidukikije binyuze mu gukoresha ibicanwa bitabyangiza birimo gaz yo gutekesha, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zizatuma abantu boroherwa no kuyibona.

Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko 98% by’Abanyarwanda bateka bakoresheje ingufu zituruka ku bimera, byiganjemo amakara n’inkwi.

Nk’uko bigaragara muri raporo zishyirwa hanze n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, 83% by’abatuye mu Rwanda bakoresha inkwi mu guteka, abandi 15% bagateka bakoresheje amakara.

Nubwo kuva mu 2010, leta yakoze ibishoboka byose ngo ingano y’ubuso buteyeho amashyamba yongerwe ku buryo izagera kuri 30% bitarenze umwaka wa 2030, iyo witegereje usanga ingano y’ibicanwa biyakomokaho bikoreshwa buri munsi iri hejuru ugereranyije n’aterwa.

Uretse kuba gutwika amakara ubwabyo bihumanya ikirere bigateza ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe ndetse n’indwara zibasira ubuhumekero zari zirwawe n’Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu mu 2015, habamo n’igihombo kiri hejuru kuko usanga 70% by’ingiga z’ibiti zikoreshwa mu kuyatwika zipfa ubusa.

Ni mu gihe nyamara izindi ngufu zishobora kwifashishwa mu guteka kandi n’ibidukikije bikarushaho kubungabungwa nka gaz, palette na briquette Abanyarwanda batitabira ku zikoresha kuko raporo zigaragaza ko zikoreshwa na 2% gusa.

Mu kurushaho gutuma Abanyarwanda bitabira gukoresha ibi bicanwa bitangiza ibidukikije gusa ahubwo binafasha kwirinda indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ahanini ziterwa n’imyotsi, Leta y’u Rwanda yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije gukuraho ibyari bikibabera imbogamizi.

Mu by’ibanze byakozwe harimo gushishikariza abikorera kwitabira ubucuruzi bwa gaz yo gutekesha, aho kugeza ubu habarurwa ibigo 11 biyirangura hanze y’igihugu, mu gihe hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara abacuruzi bato n’abanini bayigeza ku bayikeneye.

Mu ntangiriro za Mutarama 2018, nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyashyizeho amabwiriza agenga ubucuruzi bwa gaz, kubaka inganda ziyibika, kuyishyira mu macupa mato n’ibigega kugera kuri toni eshanu, ndetse n’imikorere y’abayiranguza n’abayicuruza.

Mu guhangana n’ikibazo cy’igiciro cyayo cyasaga n’ikiri hejuru kandi, havanweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ndetse Ikigo Gishinzwe Ingufu, REG ku bufatanye na RURA gihabwa inshingano zo kugenzura niba koko icyari kigamijwe cyaragezweho, cyangwa niba hari abakomeza kuyihenda,

Uretse izi ngamba zigamije kugabanya ibiciro kandi, hari no kwigwa uburyo hashyirwaho Ikigega cy’ingoboka kizabikwamo gaz ku buryo nta kibazo cyo kuba yabura cyabaho.

Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko 98% by’Abanyarwanda bateka bakoresheje ingufu zituruka ku bimera, byiganjemo amakara n’inkwi ariyo mpamvu hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo bayoboke gaz

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza