U Rwanda rukataje ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ubushakashatsi ku bibazo byugarije isi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2015 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ikoranabuhanga n’umuco, UNESCO, ryatangije gahunda yiswe ‘ The Future Earth’ igamije gushyigikira ubushakatsi butanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi hibanzwe ku ntego z’ikinyagihumbi.

UNESCO igaragaza ko uko abaturage b’Isi biyongera ari nako bagira uruhare mu gutuma yangirika na bo bakagira ibibazo nk’imyuzure,inzara,ihumana ry’ikirere, indwara z’ibyorezo n’ibindi ku buryo hatagize igikorwa abavuka bazisanga mu Isi yamaze kwangirika itagifite igaruriro.

‘ The Future Earth’ nk’icyerekezo cy’Isi y’ahazaza ni porogaramu ngari ikubiyemo ibice byinshi nko kurengera ibidukikije, guteza imbere ubushakashatsi, Ikoranabuhanga n’ibindi.

Muri iyo gahunda u Rwanda rwashyizwe mu itsinda ry’ibihugu bitandatu bizakorerwamo igerezaga kuva 2018- 2021 kugira ngo harebwe uko ibihugu byayishyira mu bikorwa binyuze mu nzego zitandukanye.

Ibindi bihugu biri gukorerwamo igerageza ryayo harimo Bolivia,Ethiopia, Uganda, Kenya na Tanzania.

Ni muri urwo rwego nyuma y’isuzuma ryakozwe bigizwemo uruhare na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na Unesco, hagaragajwe aho u Rwanda ruhagaze mu kuzashyira mu bikorwa iyi gahunda.

Umuyobozi w’itsinda rishinzwe igenamigambi, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa muri Minisiteri y’Ibidukikije , Hodari Jacob, akaba ari nawe wakoze iryo suzumabikorwa; yatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza kuko rufite ubushake n’ingamba zo gutuma ibyiyemejwe bigerwaho.

Yagize ati “Izi gahunda za ‘The Future Earth’ ni izo kubungabunga Isi y’ahazaza. U Rwanda rufite ubushake, amategeko arahari nko kurengera ibidukikije hari gahunda zabyo,nko kubaka no kwita ku mijyi hari gahunda zabyo, ikoranabuhanga, guteza imbere umugore n’ibindi. Ni nk’aho izi gahunda u Rwanda rwo n’ubundi ruzigenderamo.”

Yatanze urugero avuga ko mu ntego 17 z’iterambere rirambye ingingo ya gatanu ivuga ku ‘kwimakaza uburinganire hagati y’abagabo n’abagore no kongerera ubushobozi abagore n’abana b’abakobwa’ ari kimwe mu byigaragaza mu nzego zitandukanye mu gihugu dore ko hari n’itegeko rigenerera 30% by’imyanya ifatirwamo ibyemezo abagore.

Ikindi kandi ni uko u Rwanda ruza ku isonga n’abagore 63,8% mu Nteko Ishinga Amategeko. Nta gihugu kindi ku Isi cyari cyagera kuri uyu mubare kuko n’ubusanzwe u Rwanda rwari ku isonga n’abagore 56,2% bari mu Nteko muri manda yabanje.

Naho ku bijyanye n’ibidukikije u Rwanda rwaciye amashashi ahagana mu 2008, rukumira iyinjizwa mu gihugu ry’ibikoresho byangiza ikirere nk’imodoka n’ibindi cyane ibikoresha ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko u Rwanda mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Unesco rwiyemeje kubijyanisha na gahunda za guverinoma z’imyaka irindwi mu ngeri z’ubuhinzi,inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , ingufu n’ibindi ku buryo nubwo ‘The Future Earth’ izasozwa mu 2021, izo gahunda za Leta y’u Rwanda zo zizakomeza kuko biri mu byo rwiyemeje.

Nubwo ruhagaze neza, haracyari icyuho kuko usanga hari aho abantu bagihinga nabi isuri igatwara ubutaka, hari abakorera ibintu aho bitagenewe, kuba imashini zifasha mu guhinga mu buryo bwiza zidahagije, kuba amategeko ashyirwaho mu nzego zitandukanye atubahirizwa neza, ndetse no kuba abashakashatsi bo gutanga ibisubizo biri mu baturage ari bake.

Kurandura burundu inzara, kugera kwihaza mu biribwa, kugira imirire iboneye kandi ihagije no guteza imbere ubuhinzi burambye ni kimwe mu bisubizo by’intego z’iterambere rirambye Leta ishyize imbere.

Hodari yavuze ko ibigaragazwa nk’icyuho, iryo sesengura rinatanga n’ingamba zo kubikemura ku buryo ishyirwa mu bikorwa rizagenda neza.

Mika Odido wari uhagarariye Unesco aturutse muri Kenya yatangaje ko kuba u Rwanda rwarajyanishije gahunda za ‘ The Future Earth’ na gahunda za guverinoma z’imyaka irindwi ari ibintu byo kwishimirwa cyane.

Ati “Ibi ni ibintu byiza , turimo kureba ubushobozi bw’ibihugu ngo turebe uko izo gahunda zashyirwa mu bikorwa, kuba u Rwanda rwarabijyanishije na gahunda zarwo ni icyizere ko bizashoboka kandi bikaramba.”

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu ikorana na Unesco, Umuyobozi ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga,Mutesa Albert; yagaragaje ko isesengura nirimara kwemezwa buri rwego haba mu bikorera, imiryango ikorana na Leta n’inzego za Leta; igihugu kizamenya icyo gukora mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza