U Rwanda ruhanze amaso ikoranabuhanga ry’akuma kagenzura abanyabyaha

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka ngo igabanye umubare w’abagororwa muri gereza, abahamwe n’ibyaha barekurwe bajye gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro cyangwa bambikwe utwuma tw’ikoranabuhanga twifashishwa mu kubacunga no kubarinda gutoroka.

Aka kuma kazwi nka ‘ankle monitor/Surveillance électronique’ gakoreshwa n’inzego z’ubutabera iyo hari umuntu ukekwaho icyaha cyangwa cyaramuhamye, bashaka ko atarenga ahantu runaka kuko kaba gafite ikoranabuhanga rigahuza n’izo nzego, iyo uwakambitswe arenze aho bamubujije karasakuza kagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe zikabimenya zikamufata.

New Times yanditse ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yabwiye Abadepite ku wa Gatanu ko ako kuma gashobora kwambarwa mbere cyangwa nyuma y’uko umuntu ahamwa n’ibyaha kazafasha mu kugabanya abafungwa.

Ati “Itegeko riri gukorwa rizanagena uburyo bwo gukoresha akuma kifashisha ikoranabuhanga kagenzura abanyabyaha ku bahamijwe igifungo cyangwa abafunguwe batarangije igihano ariko bakigenzurwa. Gashobora kwambarwa mbere cyangwa nyuma y’uko ahamwa n’ibyaha.”

Yavuze ko ubwo buryo buzatuma hongerwa imbaraga mu bikorwa byo kugorora no gutegura abagororwa gusubizwa mu muryango.

Ati “Turagerageza gushyiraho uburyo butandukanye. Turi kureba cyane ku bwo kugorora abantu bafunze, turashaka kubona abantu bakura amasomo mu makosa bakoze, dukora ibishoboka ngo tubafashe gusubiza ubuzima bwabo mu nzira iboneye.”

Minisitiri Busingye yavuze ko Leta ifasha abagororwa mu buryo butandukanye, abafite ubushake bwo kwiga bagafashwa mu buryo bwose bushoboka ku buryo bagera ku nzozi zabo bitabagoye.

Ati “Dufite Gereza y’Abana mu Karere ka Nyagatare irimo benshi bitwaye neza mu mashuri, banahabwa imbabazi na Perezida. Umuntu wese mukuru ushaka gukomeza amashuri no ku rwego rw’ikirenga [PhD] muri Gereza, ahabwa ubufasha bwose, dukora ibishoboka byose ngo bikunde.”

Muri Mutarama 2019 Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 16 bari bafungiye muri Gereza y’Abana ya Nyagatare nyuma yo kwitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2018. Umwaka wawubanjirije nabwo yazihaye abandi 18, kugira ngo babone uko bajya gukomeza amasomo.

Minisitiri Busingye yavuze ko umubare w’abafungiye muri gereza wagiye ugabanuka mu buryo bufatika mu myaka ishize kandi guverinoma ikomeza gukorera ibishoboka abagororwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Jeannot Ruhunga, yavuze ko ubujura bwitwaje intwaro, ubushimusi, kwica abashinzwe umutekano, kuyobya ibinyabiziga atari ibyaha bikunze kugaragara mu Rwanda ariko ibyifashisha ikoranabuhanga bikomeje kuba byinshi.

Ati “Hari ibyaha dukunze kumva mu bindi bihugu tutarabona hano. Bivuze ko turi guhangana n’ikibazo cy’ibyifashisha ikoranabuhanga kandi dufite ishami ribishinzwe.”

Yavuze ko RIB ikomeza gukora amanywa n’ijoro mu gushakisha no gufata abagira uruhare mu byaha bitandukanye.

Mu 2014 mu Rwanda abantu bafunguwe batarangije igihano bari 182, mu 2016 hafungurwa 808 naho mu 2018 hafungurwa 3.273.

Umwaka ushize Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwagaragazaga ko abagororwa bari muri gereza basaga ibihumbi 64.

Minisitiri Busingye yavuze ko Leta ifasha abagororwa mu buryo butandukanye, abafite ubushake bwo kwiga bakoroherezwa
Aka kuma kazwi nka ‘ankle monitor/Surveillance électronique’ gakoreshwa n’inzego z’ubutabera iyo hari umuntu ukekwaho icyaha cyangwa cyaramuhamye, bashaka ko atarenga ahantu runaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza