Kwamamaza

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 23:30' na IGIHE


U Rwanda ruritegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku Ishoramari izahuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ubucuruzi w’ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) izaba muri Nzeli uyu mwaka.

Iyi nama izaba hagati y’itariki ya 5 n’iya 6, yiswe ‘The Global African Investment Summit COMESA & Government of Rwanda (TGAIS-COMESA Rwanda)’ izabera muri Kigali Convention Center, inyubako iheruka kwakira inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Izayoborwa na Perezida Paul Kagame ikazahuza abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika, ba Minisitiri, abashoramari mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi ba za Kaminuza bazahurira mu mujyi wa Kigali biga ku iterambere ry’Ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Abazitabira iyi nama bazarebera hamwe uburyo Leta ndetse n’urwego rw’abikorera bashobora gukorana mu rwego rwo gushyigikira intego yo kubaka Afurika ikora ubucuruzi ku isoko rihuriweho.

Iyi nama ni umwanya mwiza ku bakuru b’ibihugu, abashoramari mpuzamahanga, imiryango ya leta ndetse n’iyigenga wo guhuza imikorere, ndetse no kuganira ku nzitizi bahura nazo ndetse n’amahirwe ari mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari haba mu ikoranabuhanga, ingufu n’ibikorwaremezo.

Amahirwe ari mu ishoramari ku mugabane wa Afurika akomeje kugenda ahishurwa buhoro buhoro bitewe n’ibiganiro bishingiye ku ishoramari n’iterambere ry’ubukungu, ihame rya Demokarasi bikomeje kwimakazwa ku mugabane wa Afurika.

Banki y’isi iheruka gusohora raporo igaragaza ko umugabane wa Afurika uri ku mwanya wa kabiri mu gukurura ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu by’amahanga, ibyinjije asaga miliyari 60 z’amadorali y’Amerika.

Gahunda y’iyi nama izagaruka ku myanzuro y’ubuhahirane yemejwe muri Kamena 2015 hagati y’Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA),uw’Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ndetse n’uw’ubucuruzi w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ibihugu biri muri iyi miryango byasinye amasezerano yemeza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati yabyo, bishyiraho umurongo wagutse w’ubuhahirane.

Ibihugu bigera kuri 26 byishyize hamwe bizakoresha umusaruro mbumbe w’ibiva imbere mu bihugu ungana na tiliyari imwe na miliyari 200 z’amadorali y’Amerika ($1.2 trillion) mu gihe abakiliya bagera kuri miliyoni 620 aribo bashobora kuzagaragara ku isoko ribihuza.

Iyi nama yatangiye guterana mu Ukwakira 2004, imaze gutera imbere ndetse yabaye isoko yagutse yafunguye imiryango kuri ba rwiyemezamirimo.

Iheruka kubera mu Bwongereza yitabiriwe n’abasaga 1 500 bahurije hamwe inkunga ingana na miliyari 425 z’amadorali y’Amerika yatanze umusaruro ufatika ndetse bituma ba rwiyemezamirimo basinya amasezerano y’imikoranire na za Guverinoma.

U Rwanda rwatoranyijwe ngo ruzakire iyi nama nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Afurika mu bihugu bitanga ubwisanzure mu gukora ubucuruzi no kwihutisha ubukungu ndetse no korohereza ba rwiyemezamirimo gushora imari mu gihugu.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved