00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira icyicaro gikuru cy’Ikigo cya Africa Electronic Trade Group gifite intego yo kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

U Rwanda rwemejwe nk’icyicaro gikuru cy’iki kigo muri Afurika mu gihe Ethiopia yagizwe icyicaro gikuru cy’icyo gihugu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Africa E-Trade Group ni ikigo cyatangijwe ndetse kikanayoborwa na Mulualem Syoum, kikaba gifite andi mashami mu Bwami bwa Eswatini ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo na Repubulika ya Guinea muri Afurika y’Uburengerazuba.

Iki kigo gikorana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifite intego yo kongera umutekano mu by’ikoranabuhanga, kongera imikoranire hagati y’ibigo bitumiza bikanohereza ibicuruzwa hanze ya Afurika, guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, koroshya ihererekanya ry’amafaranga n’ibindi.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko mu 2023, buzaba bumaze guhanga imirimo 12.000, mu gihe 50% byayo izahabwa abagore.

Umujyi wa Kigali ugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .