U Rwanda rugiye kuyobora Akanama k’amahoro n’umutekano ka AU

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Gicurasi 2018 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni rwo rutahiwe muri Gicurasi 2018 kuyobora Akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AUPSC).

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, unaruhagarariye muri AU, yatangaje ko hari ibyo rwatoranyije kuzitaho muri uku kwezi ruyoboye AUPSC.

Yagize ati “Bimwe mu byo dushyize imbere mu mahoro n’umutekano muri uku kwezi birimo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro muri Afurika binyuze mu kigega cya AU kibishinzwe; kurinda abasivile mu bice birangwamo intambara dushishikariza ibihugu by’Afurika kwemeza amasezerano ya Kigali ku kurinda abasivile mu bihe by’intambara; kugaragaza imbogamizi z’umutekano ku rujya n’uruza rw’abantu; no guteza imbere no kuvuga uruhare rw’umugore mu mahoro n’umutekano muri Afurika.”

Uretse kuyobora Akanama k’amahoro n’umutekano, u Rwanda ruzanayobora inama ihuza abaminisitiri yiga ku mutekano w’agace ka Sahel. Aha hazanigirwamo ikibazo cy’umutekano n’icy’abimukira muri Afurika.

Akanama k’amahoro n’umutekano ni urwego rw’ibanzerwa AU, rufite inshingano yo gufata ibyemezo ku birebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.

U Rwanda rugiye kuyobora aka kanama rusimbuye Nigeria.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, unaruhagarariye muri AU

Mu byemezo aka kanama gaheruka gufata mu kwezi gushize, harimo ko itariki ya 7 Mata ari umunsi wa AU wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda rwatorewe manda ya kabiri yo kuba muri aka kanama muri Mutarama 2018.

Ubuyobozi bwa AUPSC bugenda buri kwezi busimburanwaho n’ibihugu bigize aka akanama ariko kuri iyi nshuro bwo ni umwihariko kuko rugiye kukayobora mu gihe Perezida Kagame ari nawe muyobozi wa AU.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza