U Rwanda rugiye kunguka Ikigo cy’Ishyinguranyandiko z’Igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2018 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ishyinguranyandiko z’Igihugu kizahurizwamo inyandiko zibitse amakuru n’amateka y’u Rwanda kiri kubakwa ndetse biteganyijwe ko kizuzura mu 2020.

Iki kigo kiri muri Kacyiru cyatangiye kubakwa muri Mata 2017, imirimo igeze kuri 22%; biteganyijwe ko izasozwa muri Gicurasi 2020 hakoreshejwe miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi ukuriye imishinga muri Fair Construction Ltd, yahawe kubaka iki kigo, Boothalingam Subramanian, yatangarije New Times ko “ibintu byose biri gukorwa neza kandi twizeye ko imirimo izasozwa ku gihe cyateganyijwe.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Imyubakire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA), Dusabimana Fulgence, yavuze ko iyi nyubako izashyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ishyinguranyandiko (RALSA) mu gukomeza kubika neza inyandiko no kugabanya ikiguzi cy’amafaranga yatangwaga.

Yagize ati “Dufite inyandiko nyinshi zisakaye ahantu henshi kandi ikigo cy’ishyinguranyandiko gikodesha aho zishyirwa. Twahuraga n’ibibazo aho ibiro byahindagurwaga bigatuma inyandiko z’ingenzi zitakara. Icyo ni kimwe mu bibazo iyi nyubako izakemura.”

Yavuze ko hari igihe umuntu yajyaga gushaka nk’inyandiko yo mu myaka icumi ariko ntayibone bitewe no kuba uwayibitse atagihari cyangwa zarakuwe aho zari zibitse.

Yagize ati “Iyi nyubako izatanga umutekano kuko inyandiko z’igihugu zaba izibitse mu ikoranabuhanga, n’iziri ku mpapuro zizaba ziri ahantu hamwe.”

Iyi nyubako ya etage 10 iri ku buso bwa metero kare 15671, izaba ifite ikigo cy’ubushakashatsi n’isomero ry’amateka, laboratwari, serivisi zo gufotoza impapuro n’ibijyana na byo n’izindi serivisi.

Minisiteri ya Siporo n’Umuco yatangaje ko Isomero rikuru ry’Igihugu, ryabuze inyandiko zaryo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zongera gutangira gukusanywa ahagana mu 2000.

Mu 2013, Guverinoma yasinye amasezerano na Aegis yo gukusanya inyandiko zijyanye na Jenoside. Muri Mutarama 2016, Aegis yatangaje ko hari itsinda rigiye gushyira ku murongo inyandiko zirenga miliyoni 1.8 mu bubiko bwayo.

Kuri ubu inyandiko 44,500 zo mu gihe cy’abakoloni zirimo iz’impapuro n’izibitse mu ikoranabuhanga ziri mu ishyinguranyandiko ry’igihugu. Binyuze mu ishyinguranyandiko ry’igihugu, impapuro 5,250,00 zabitswe mu ikoranabuhanga mu gihe izigera kuri 5,050,000 zibitswe neza.

Inyandiko ziheruka ziri mu Kigo cy’Ishyinguranyandiko ni izo kuva mu myaka ya 1970, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiraga gukusanya iz’ubutegetsi.

Zimwe muri izi nyandiko ni izo mu 1930 ubwo u Rwanda rwari rukiyobowe n’abakoloni. Mu 1959, hari inyandiko z’u Rwanda n’u Budage zari i Kigali zoherejwe gushyingurwa muri Usumbura mu Burundi, bwakolonizwaga n’u Bubiligi.
Iteka rya Perezida ryashyizeho ishyinguranyandiko rya Guverinoma mu 1979, mu gihe RALSA yashinzwe mu 2014.

Kuva mu 2012, u Rwanda rwashyizeho politiki igenga imicungire y’amakuru abitswe n’inyandiko zishyinguwe kugira ngo harusheho kuba umucyo mu bikorwa Leta ikorera abaturage, kubika amateka no gufasha mu bushakashatsi.

Iki kigo cyo kubikamo inyandiko cyatangiye kubakwa muri Mata 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza