U Rwanda rugiye kumurika ikigega gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kamena 2018 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko za guverinoma zikwiye kurushaho gushyigikira ibikorwa bigamije guhanga udushya, ashimangira ko guverinoma y’u Rwanda yateye intambwe ya mbere igashyiraho ikigega, kigomba gutangizwa mu minsi mike.

Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangizaga Inama Nyafurika igamije guteza imbere guhanga ibishya kuri uyu mugabane, 2018 Africa Innovation Summit, muri Kigali Convention Centre.

Yavuze ko mu myaka icumi ishize Afurika yashyize imbaraga mu iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi, gahunda zituma ibikorwa bitandukanye bishoboka no korohereza abikorera, ariko ntiyabasha kugera ku rwego aho abikorera ari bo moteri y’impinduka zikenewe mu iterambere n’amahirwe k’urubyiruko rwayo.

Ibyo byose ngo bigaragara ko uburyo bwonyine bwo kubirenga hamwe n’izindi mbogamizi Afurika ihura nazo ari uguhanga udushya, nk’uburyo bwatuma ibihugu bigera ku iterambere rirambye no kuzamura imibereho y’abaturage.

Yakomeje agira ati “Ibihugu biri gushyiraho gahunda zitera inkunga guhanga udushya, ndetse mu bihugu bimwe, ibigo biteza imbere ikoranabuhanga no guhanga ibishya byamaze gushyirwaho ngo byifashishe ikoranabuhanga rya telefoni mu gukemura ibibazo bihari, byihutishe ubukungu n’iterambere.”

Yatanze urugero k’u Rwanda ruri gukora ibishoboka mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, rushingiye ku guteza imbere uburezi guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye, amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro na kaminuza.

Yongeyeho ko ruri gufatanya n’ibigo byateye imbere mu burezi ku Isi ngo byubake amashuri mu Rwanda, hakiyongeraho n’amavugurura yakozwe mu koroshya ubucuruzi, guteza imbere ibikorwa remezo n’ibindi.

Ubu u Rwanda rufite ibyicaro by’ibigo bikomeye mu bumenyi nka Carnegie Mellon University, Ikigo gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS (African Institute for Mathematical Sciences), Ikigo cy’ibijyanye n’Ingufu zigamije Iterambere rirambye n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Nishimiye kubasangiza amakuru y’uko mu cyumweru gitaha tuzatangiza ku mugaragaro Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya, twizera ko kizafasha cyane ubushakashatsi ku buryo ibikorwa byabwo no guhanga udushya bizajya biboneramo inkunga.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko Afurika ifite abantu barenga miliyoni 200 bafite hagati y’imyaka 15 na 24, bityo ikaba ikomeje kwisanga ifite umubare munini w’urubyiruko rudafite akazi ku Isi.

Yakomeje agira ati “Kutagira ubumenyi buhagije hakiyongeraho amahirwe make yo kugera ku gishoro, byagiye bituma abakiri bato batabona imirimo. Ariko uko igihe kigenda cyicuma, tumaze kubona ko guhanga udushya aribwo buryo bwonyine bushobora gukemura ikibazo.

Yavuze ko inama nk’iyi ihuza abantu bakiri bato baganira ku guhanga udushya kandi bakagirana ibiganiro bitandukanye, ari ibintu by’ingirakamaro, mu gushyigikira umugambi wo kurushaho guteza imbere guhanga ibishya.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 30$ (agera kuri miliyari 25 Frw), yo gutangiza ikigega gitera inkunga guhanga udushya, Rwanda Innovation Fund, RIF.

Iyi nguzanyo izakoreshwa mu gushyigikira ibigo by’ikoranabuhanga bito n’ibiciriritse no guteza imbere gahunda yo kubaka ubushobozi bwo kwihangira imirimo no guhanga udushya, dore ko byagaragaye ko ba rwiyemezamirimo bagorwa no kubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Kizatangirana miliyoni 100 z’amadolari, aho Guverinoma y’u Rwanda izatangamo miliyoni 30 z’amadolari naho abashoramari bikorera bagatangamo miliyoni 70 z’amadolari.

Nibura ibigo birenga 150 bizashyigikirwa, hahangwe imirimo 2000 mu buryo buziguye n’indi irenga 6000 mu buryo butaziguye mu myaka 10. Ba rwiyemezamirimo bagera ku 30 000 mu karere kose bazahabwa amahugurwa.

Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane na Minisitiri w'Itumanaho n'Ikoranabuhanga, Jean de Dieu Rurangirwa bari bitabiriye iyi nama
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, Prof. Kalisa Mbanda
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi aganira na bamwe mu bari bitabiriye iyi nama
Clare Akamanzi uyobora RDB yakira Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko za guverinoma zikwiye kurushaho gushyigikira ibikorwa bigamije guhanga udushya
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze u Rwanda ruri gufatanya n’ibigo byateye imbere mu burezi ku Isi ngo byubake amashuri mu Rwanda, hakiyongeraho n’amavugurura yakozwe mu koroshya ubucuruzi, guteza imbere ibikorwa remezo n’ibindi

Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza