00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ibiti miliyoni 43

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ibiti bigera kuri miliyoni 43.

Yabigarutseho ku wa 13 Nzeli 2021 ubwo hatangizwaga ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko ingemwe z’ibiti miliyoni 43 zizaterwa hirya no hino mu gihugu hirindwa ko hagira ibice bisa n’ibiba ubutayu kubera ibiti bike.

Ati “Ingemwe zigera kuri miliyoni 31 zizoherezwa ahatandukanye ku buntu, naho izindi miliyoni 12 zitezwe kuzava mu bikorera bazazigurisha.”

Yakomeje asobanura ko intego ari uko nibura buri muryango watera ibiti bitatu ibindi bikazaterwa binyuze mu ngufu zizashyirwamo n’abantu batandukanye.

Ubukangurambaga bwo gutera ibyo biti buzatangira mu kwezi gutaha.

Guverinoma ishyize ingufu mu gutera ibiti byinshi mu Ntara y’Uburasirazuba izonzwe cyane n’itemwa ry’amashyamba ndetse ikunze kugerwamo n’amapfa. Amafaranga agera kuri miliyoni 49,6$ ni yo azifashishwa muri iyo gahunda.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwongeye gushyira ku murongo hegitari 2.000.000 z’ubutaka bwangiritse mu 2030. Ubu rugejeje kuri 45% rwesa uwo muhigo.

Rwari rwarihaye kandi intego yo gutera amashyamba ari ku buso bwa 30%, rubigeraho ruranarenza buba 30,4%.

Dr Mujawamariya yavuze ko “Minisiteri y’Ibidukikije ikomeje gushimangira ubushake bwayo mu gukomeza gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere mu mishinga itandukanye hagamijwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Nicola Bellomo uhagarariye EU mu Rwanda, yavuze ko ari ingenzi kuba urubyiruko rwafata inshingano zo kubungabunga ibidukikije haba mu ishyirwaho ry’ingamba n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Yakomeje ati “Mu murongo w’icyerekezo 2050, ubufatanye bwa EU n’u Rwanda buzagira uruhare mu gukomeza kwitwara neza mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe haba ku gihugu n’abaturage bacyo.”

Iryo tsinda rya EU riri mu bukangurambaga bwo gutera ibiti ryatangirije mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro.

Buzamara icyumweru kimwe haterwe ibiti nibura 100 mu bigo by’amashuri, ubusitani n’ahandi.

U Rwanda rugiye gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ibiti milliyoni 43

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .