U Rwanda rugiye gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi n’uruganda rw’ingufu za nucléaire

Yanditswe na Julien Niyingabira Mahoro
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Ubwo bushakashatsi buzajya bukorwa n’icyo kigo bugamije gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere no kubaka uruganda rutunganyirizwamo izo ngufu mu Rwanda.

Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie).

Zifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi, mu bijyane n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano hagati ya Guverinoma zombi yasinyiwe mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya. Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete naho ku ruhande rw’u Burusiya yashyizweho umukono na Alexey Likhachev uhagarariye ikigo cya Leta gishinzwe ingufu cyitwa ROSATOM.

Amb. Gatete yatangaje ko u Rwanda ruri gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hatirengagijwe kurengera ibidukikije.

Yavuze ko aya masezerano azarufasha mu kongerera ubumenyi abakora muri izo nzego binyuze cyane mu kohereza abanyeshuri kwiga ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bijyanye no kuvura indwara, guteza imbere ubuhinzi-bworozi no kongera ingufu zikoreshwa mu gihugu.

Ministre Gatete yatangaje ko imirimo ituma u Rwanda ruhabwa ubumenyi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kuri ubu yatangiye, aho abanyeshuri b’abanyarwanda bagiye mu Burusiya kwiga imikorere n’imikoreshereze ya zo.

Yavuze kandi ko hazakomeza koherezwa n’abandi bazajya bahabwa n’amahirwe yo kwimenyereza muri ROSATOM.

Aleksey Likhachev uhagarariye iki kigo yatangaje ko bishimiye gusangiza u Rwanda ubunararibonye bw’imyaka isaga 70 bafite mu bijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa by’iterambere.

Uyu mugabo yavuze ko bizeye ko ubu bufatanye buzazamura ubukungu bw’u Rwanda bukanoza ireme ry’ubuzima bw’abanyarwanda.

Aya masezerano aje akurikira ubwumvikane ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu iterambere yari yasinywe ku rwego rwa tekiniki hagati ya Ministeri y’Ibikorwaremezo n’Ikigo cya ROSATOM i Moscow ku wa 22 Kamena uyu mwaka.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, hamwe n'Umuyobozi wa ROSATOM, Alexey Likhachev, bashyira umukono ku masezerano
Aba bayobozi batanze icyizere ko ubu bufatanye buzongerera u Rwanda imbaraga mu kwihuta mu iterambere
Minisitiri Gatete ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya, baganira na Alexey Likhachev nyuma yo gusinya amasezerano

Hejuru ku ifoto: Uruganda rutunganya ingufu za nucléaire rwo mu Burusiya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza