00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyikirijwe Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Kanama 2021 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, Leta y’u Burundi binyuze mu Buyobozi bw’Intara ya Kayanza bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Kanama kibera i Remera mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice niwe washyikirijwe abo baturage ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi ihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Cishahayo Remy.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, yavuze ko abaturage barashyikirijwe u Rwanda ari abambutse bajya mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyakora, yavuze ko ikigambiriwe cyane ari ibiganiro n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Burundi mu gushaka uburyo bazahura umubano, by’umwihariko ku bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo ahakunze kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe yitwaje intwaro.

Abanyarwanda basubijwe mu gihugu cyabo ni abagiye bambuka mu buryo butemewe n’amategeko, ahanini bakisanga bambutse umupaka bibatunguye dore ko ku gice gikora kuri Nyaruguru, nta mupaka ugaragara uhari usibye amasambu.

Ibyo bituma hari ubwo abaturage bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi bakaba bakwisanga barenze imbibi.

Guverineri Cishahayo yavuze ko basubije u Rwanda abo baturage kuko basanze nta kibi bari bagamije ubwo binjiraga ku butaka bw’u Burundi.

Ati "Icyatuzanye ni ugusubiza abantu barindwi bafatiwe I Burundi, twabafashe tariki 3 Kanama, dukora iperereza dusanga icyabagenzacyaga ntabwo ari uguteza umutekano muke, dusanga ntacyo twabashinja mu bijyanye no guhungabanya umutekano turavuga duti reka tubasubize igihugu gituranyi basubire mu ngo zabo bakomeze imirimo yabo.”

Umuturage witwa Mukamisha Verediana yashyikirijwe inka ye yambutse tariki 2 Kanama ubwo bari bayiragiye, igeze i Burundi ifatwa n’abajura bayamburwa n’ubuyobozi bwo muri icyo gihugu.

Yashimiye ubuyobozi ku mpande zombi bwafatanyije, akaba yongeye gusubizwa inka ye.

Iki gikorwa kije gikurikira icyo u Rwanda rwakoze mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo rwashyikirizaga u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe umwaka ushize.

Ni ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzahurwa nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ishusho y’umubano mwiza yarushijeho kugaragara kandi kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi.

Umubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.

U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.

Abanyarwanda basubijwe mu gihugu ni abari bamaze iminsi bambuyse binyuranyije n'amategeko
Mukamisha Verediana ubwo yari amaze gushyikirizwa inka ye
Guverineri Kayitesi na Cishahayo ubwo baganiraga ku mubano mwiza ukwiriye kuranga intara zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .