U Rwanda rugiye gukoresha miliyoni 60Frw mu gukingira Ruje y’ingurube

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko hagiye gutangira igikorwa cyo gukingira ingurube zirwaye indwara ya “Ruje y’ingurube” mu turere yagaragayemo, kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Ruje y’ingurube ni indwara iterwa na mikorobe. Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, aho ingurube igira umuriro ugera no kuri dogere selisiyusi 42, iraryama bya hato na hato, ntiyongera kurya, mu bice by’umubiri byoroha nk’amatwi, ku matako no ku nda hazaho ibiziga by’amaraso n’’amabara atukura. Iyo itavuwe ipfa nyuma y’iminsi ibiri kugeza kuri ine.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyavuze ko iki cyorezo giterwa ahanini n’isuku nkeya ahororerwa ingurube.

Kuwa 21 Ukwakira 2020 nibwo hongeye kuvugwa iki cyorezo mu ngurube z’i Nzige mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu Ugushyingo 2020 RAB yatangaje ko iki cyorezo cyari kimaze guhitana ingurube 379 mu turere dutatu turimo Rwamagana, Kicukiro na Gasabo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yabwiye The New Times ko icyo cyorezo gishobora kwirindwa ndetse kinavurwa kigakira, iyo hitawe ku isuku y’aho ingurube zororerwa.

Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira n’aho kitaragera, hari ingamba RAB yafashe zirimo gukingira ingurube zo mu turere twagaragayemo icyo cyorezo.

RAB yatumije doze z’inkingo ibihumbi 50 zizatwara miliyoni 60 Frw. Izi nkingo ngo biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, zikazahita zitangira no gutangwa.

Urukingo rutangirwa amafaranga 1000 Frw rukaba rurinda ingurube amezi agera kuri atandatu, bivuze ko ingurube iba igomba gukingirwa inshuro ebyiri mu mwaka.

Ndayisenga yavuze ko bazahita batangira ibikorwa byo gukingira mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Kirehe, Nyagatare na Rubavu, nk’ahagaragaye iyi ndwara.

Yongeyeho ko leta ishaka guha uburenganzira abikorera bakaba ari bo bajya batumiza inkingo bakazigurisha aborozi, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo.

RAB yibukije aborozi b’ingurube ko inyama z’ingurube yishwe n’iyi ndwara ya Ruje y’ingurube zitagomba kuribwa, ahubwo ko igomba guhambwa.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingurube zigera kuri miliyoni 1,38. U Rwanda rukaba ruteganya kuzamura umusaruro w’inyama z’ingurube ukava kuri toni ibihumbi 23 wariho mu 2019 kugeza kuri toni ibihumbi 67mu 2022.

Inkingo za Ruje y'ingurube zizatwara miliyoni 60Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .