00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye guhabwa miliyoni 250 Frw yo guhangana n’ingaruka z’ikinyabutabire cya Mercure

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye guhabwa inkunga ya miliyoni 25o z’amafaranga y’u Rwanda ruzifashisha mu guhangana no gukumira ikoreshwa ry’ikinyabutabire cya mercure nka kimwe mu bikomeje kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukataza mu guhangana no gukumira ingaruka zishobora guterwa n’ihindagurika ry’ibihe, rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bigiye gufashwa mu mushinga wo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’ikinyabutabire cya Mercure mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Minamata.

Ibihugu icyenda bigiye gufashwa guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’ikinyabutabire cya mercure mu mushinga wagenewe miliyoni 2.2 z’amadorali, ni u Rwanda, u Burundi, Cuba, Gabon, Iran, u Buhinde, Jordani, Macedonie y’Amajyaruguru na Sénégal.

Ku ruhande rw’u Rwanda muri uyu mushinga ruzahabwa asaga ibihumbi 250 by’amadorali ni ukuvuga hafi miliyoni 250 Frw.

Ubusanzwe Mercure ni ikinyabutabire gishobora guteza kwangirika ku rwungano ngogozi, ibihaha, ubwoko, impyiko, uruhu n’ibindi nk’uko Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) ribitangaza.

Aho ibera uburozi ni uko igikoresho yagiyeho cyangwa ikinyabuzima itajya ikivaho nubwo cyo cyapfa ikomeza kubaho ku buryo uriye nk’ifi yishwe na mercure na we imugiraho ingaruka.

Inama yateranye ku wa 13 Kanama 2021 ni yo yemerejwemo ko hari ibihugu icyenda bigiye gufashwa guhangana n’ingaruka z’icyo kinyabutabire gifite ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Amasezerano ya Minamata u Rwanda rwayinjiyemo muri 2017 ariko mu mwaka wa 2021 nibwo rwatangiye gushyira mu bikorwa imishinga igamije kubahiriza amabwiriza agengwa na yo.

Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Minamata mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Nsengiyumva Jacques, yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga azifashishwa mu kubaka ubushobozi bwo guhangana na mercure.

Ati “Aje kubaka ubushozi bw’inzego no gukora ubukangurambaga no kumenyekanisha ububi bwa Mercure mu kuyirwanya.”

Yavuze ko kugira ngo igihugu kiyahabwe harebwa uko azakoreshwa mu guhangana na Mercure kandi basanze u Rwanda ruhagaze neza.

Ati “Twakoze Ubushakashatsi bwihuse, dushaka kumenya uko duhagaze. Twamenye ko muri Minisante harimo mercure, mu nganda no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ibi iyo bimaze kumenyekana bituma tubasha kumenya ibyo tugomba gukora n’aho gushyira imbaraga nyinshi.”

Binyuze muri ayo masezerana u Rwanda rumaze guhabwa amafaranga asaga miliyoni 750 Frw mu bikorwa bitandukanye byagiye bikorwa harimo n’ubugenzuzi bwakozwe hagamijwe kumenya ahari mercure nyinshi no guteganya icyakorwa kugira ngo igabanuke mu Rwanda.

Nihe hakigaragara mericure nyinshi?

Nsengiyumva Jacques yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda ahari ikinyabutabire cya mercure ku rwego rwo hejuru ari mu nzego zinyuranye by’umwihariko mu nzego z’ubuvuzi aho bigaragara mu bikoresho bitandukanye birimo thermometre ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gukura amenyo.

Binyuze mu bugenzuzi bwa REMA kandi mu nganda na ho ni ahandi hagaragaye mercure nyinshi mu Rwanda, igaragara cyane ni mu bikoresho by’ubwubatsi, ikoranabuhanga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yavuze ko nyuma yo kumenya ingano yayo n’uburyo ibungabunzwe ikigiye gukurikiraho ari uguharanira kuyigabanya aho biri ngombwa ndetse no gushaka uburyo bwihariye bwo kuyishyingura kuko ari bwo buryo bwonyine bubasha kuyirandura burundu.

Ati “Buriya mercure ntibikwa yonyine, impamvu yitabirwa ni ikinyabutabire gifite imiterere yorohera abantu kugikoresha, … kugeza ubu ikibangamye ni iyo myanda yayo. Icyo tugiye gukora ni ukumenya ngo urwego runaka rukoresha ingana ite? Iyahagaritswe ingana ite? Turebe izahagararitswe turazitwara mu buhe buryo? Izitarabasha guhagarikwa tukareba uburyo zakoreshwa zitabangamira abantu n’ibidukikije.”

Uretse kuba mu nzego zavuzwe haruguru ari zo zigaragaramo mercure nyinshi ariko hari impungenge kuko ibihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, na Tanzania bigikoresha mercure iri ku rwego rwo hejuru bityo ishobora gukwirakwizwa, ariko uyu muyobozi yavuze ko hazashyirwaho ingamba zihariye zo kuyikumira kwinjira mu gihugu.

Amafaranga agiye gutangwa hagamijwe kubahiriza amasezerano ya Minamata na Kumamoto yo mu Buyapani yo kurwanya mercure ni icyiciro cya gatatu kandi ibihugu biyahabwa bitewe n’uburyo bufatika byagaragaje bwo guhangana no guca ikoreshwa ryayo.

Bimwe mu bikoresho byo kwa muganga bifite mercure bigiye kugabanywa gukoreshwa
Ibikoresho by'ubwubatsi nk'imbaho y'amazi ni bimwe mu bikoresha Mercure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .