U Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa imyanzuro y’akanama ka Loni k’uburenganzirwa bwa muntu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Kamena 2019 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2015 nibwo akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kahaye u Rwanda imyanzuro igera kuri 83 ikwiye gushyirwa mu bikorwa mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Muri iyo myanzuro u Rwanda rwemeye kuzashyira mu bikorwa igera kuri 50 indi 33 rurayireka bitewe nuko ngo mu myaka itanu itaba ishyizwe mu bikorwa neza.

Hari n’iyo rwaretse bitewe nuko inyuranyije n’amategeko ndetse n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Muri iyi myanzuro 50 usangamo igamije kurengera uburenganzira bwa muntu haba muri politike, imibereho myiza, ubutabera n’ahandi.

Kuri uyu wa Kane inzego zose zifite aho zihuriye n’uburenganzira bwa muntu yahuriye mu mwiherero wateguwe na Minisiteri y’ubutabera.

Uyu mwiherero ubayeho ku nshuro ya kabiri kuva 2015 ugamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro rigeze.

Umuyobozi w’ Ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko muri Minisiteri y’ubutabera, Umurungi Providence yavuze ko uyu mwiherero ugamije kwisuzuma ngo barebe aho bageze bayishyira mu bikorwa.

Ati “Uyu mwiherero ugamije kutwereka hagati yacu duhagaze dute? Tugeze he dushyira mu bikorwa iriya myanzuro 50 kugira ngo umwaka utaha nitujya i Genève tuzabe twararangije gushyira mu bikorwa iriya myanzuro yose.”

Yakomeje agira ati “Twifashishije imiryango itegamiye kuri leta kuko ikunda kumanuka mu baturage rwagati, tukaba twifuza ko batubwira ibitagenda neza tugashyira hamwe bikagenda neza.”

Umurungi avuga ko kuri ubu imyanzuro 42 imaze gushyirwa mu bikorwa 100% naho umunani ikaba iri gukorwaho.

Abashinzwe uburenganzira bw’abana hari ibyo basaba Leta

Ruzigana Maximillien uhagarariye umuryango witwa ‘Umwana ku Isonga’ avuga ko mu myanzuro u Rwanda rwari rwahawe hari harimo 12 yavugaga ku burenganzira bw’abana n’ubw’abagore.

Nubwo hari ibyakozwe, Ruzigana yemeza ko hari ibitarakozwe nko guha abana bafite ubumuga ibikoresho bihagije mu mashuri, kubaha abarimu bihariye babafasha ndetse no kuvanga abana bafite ubumuga n’abandi bakigira hamwe mu ishuri rimwe.

Yakomeje avuga ko kandi hakenewe kongerwa imbaraga mu guhana bamwe mu batera inda abana ngo kuko umubare w’abahanwa uracyari muke cyane ugereranyije n’abazibatera.

Umuyobozi wa ONU mu Rwanda Fode Ndiaye, yavuze ko abizi neza ko leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo izamure imibereho myiza y’abaturage bayo, akizera ko mu mwaka wa 2020 ibyasabwe byose bizaba byarakozwe neza.

Muri 2015 ubwo u Rwanda rwamurikiraga aka kanama ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro rwari rwarahawe mu 2011, Mu myanzuro 67 rwari rufite 63 ingana na 94% rwayishyize mu bikorwa 100%.

Umurungi avuga ko kuri ubu imyanzuro 42 imaze gushyirwa mu bikorwa 100% naho umunani ikaba iri gukorwaho
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by'imyanzuro y'akanama ka lini gashinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza