U Rwanda rugeze he rukurikirana Abarundi n’Abafaransa bakekwaho Jenoside?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Kanama 2019 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Guhera mu myaka ya 1972 na 1989 u Rwanda rwahaye ubuhungiro impunzi z’Abarundi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe muri bo baza kuyigiramo uruhare basubira i Burundi kandi ntibaryozwa ibyo bakoze.

Mu gihe cy’inkiko gacaca, hatanzwe amakuru z’aho bikekwa ko bakoreye ubwicanyi n’ababukoze imyirondoro yabo irandikwa.

Ubu bwicanyi buvugwa cyane mu yahoze ari Komini Ntongwe ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Abandi bashyirwa mu majwi ni ingabo z’Abafaransa zari mu mutwe wiswe “ Opération Turquoise” zari muri Perefegitura ya Kibuye ahazwi nka Bisesero.

Abarokokeye mu Bisesero bavuga ko batakambiye ingabo z’u Bufaransa ngo zibakure mu maboko y’interahamwe n’abasirikare bari bamaze kubicamo abarenga ibihumbi 40, zigaterera agati mu ryinyo zikabatererana, kugeza ubwo abandi barenga 4000 bishwe mu minsi itatu gusa.

Iki kibazo cyongeye kugaruka kuri uyu wa Kabiri ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yumvaga ibisobanuro bya Minisiteri y’Ubutabera ku kibazo cyagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, cyerekeye abatangabuhamya mu nkiko mu manza ziregwamo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994.

Bimwe muri ibi bibazo birimo abatangabuhamya batagira ubushobozi bwo kugera aho bajya gutanga ubuhamya, n’ikibazo cy’abatangabuhamya bamwe usanga bafunganwe n’abo bashinja muri gereza.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yabwiye abadepite ko ibi bibazo byombi byamaze gukemurwa kuko abatanga ubuhamya ubu bafashwa kugera aho babutangira, naho abafunganwe n’abo bashinja nabo bamaze gutandukanwa ku buryo batagifungirwa hamwe.

Ikindi kibazo cyagarutsweho kijyanye n’aho u Rwanda rugeze rukurikirana abanyamahanga basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Depite Manirarora Annoncée yagize ati “Hari amakuru tugenda tubona byaba mu binyamakuru no mu buhamya butangwa ku bantu bagiye bagira uruhare muri Jenoside ariko ari abanyamahanga nk’Abarundi n’Abafaransa muri Bisesero, abo banyamahanga ku rwego mpuzamahanga cyangwa ku rwego rwacu rw’ubutabera barimo gukurikiranwa gute?.”

Minisitiri Busingye yavuze ko hari impapuro zijyanwa hanze y’igihugu, bakaba bafatanya na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aho nayo izohereza mu bihugu aho uwo muntu bakeka arimo bityo bagakorana n’inzego z’icyo gihugu.

Yavuze ko bamwe muri abo kandi bamaze koherezwa n’ibyo bihugu mu Rwanda.

Ati “Ibintu by’ubutabera nimujya kubireba, ubundi iyo ari ubufatanye mu by’imihanda, iby’indege, ubuvuzi n’ibindi byo usanga byihuta ku buryo mu Cyumweru kimwe muba mwamaze gusinya amasezerano, ariko nko gusinya ko umuntu agomba kuzanwa mu gihugu dushobora kubabwira ibihugu tumaze kuganira imyaka 20.”

Yakomeje agira ati “Muri rusange umubano wacu n’amahanga urimo kumera neza ubu ibihugu by’i Burayi hafi ya byose nta gihugu kitarimo gukorana n’u Rwanda, gusa hari ibigenda buhoro kubera amategeko yabyo, ikindi mugomba kumenya ni uko niba mufitanye umubano ukonje n’igihugu runaka, biba bivuze ko niba munashakayo umuntu nabwo bizakonja ariko umubano niba ushyushye ubwo nabyo bizaba bishyushye.”

Ku byerekeye Abarundi n’Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Busingye yagize ati “Ibya Bisesero byo twarabiganiriye cyane kandi Ubushinjacyaha bwakoze amadosiye tuganira na kiriya gihugu, iby’Abarundi bo baravugwa kenshi ngira ngo n’amadosiye arakorwa, umubano mu gihe uzaba mwiza hari ibizakorwa ariko mugomba kumenya ko izi manza zidasaza.”

Minisitiri Busingye yavuze ko hari impapuro zijyanwa hanze y’igihugu zigamije ko abakekwaho Jenoside bakurikiranwa\

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza