00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rufite intego yo gukuraho burundu inzu zitajyanye n’igihe mu 2050

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA, cyatangaje ko u Rwanda rufite intego yo gukuraho burundu inzu zo guturamo zitajyanye n’igihe mu 2050, ibintu bizagerwaho hubakwa inyubako zigezweho zifite aho gutura hangana na miliyoni 5,5 hazacumbikira nibura miliyoni 22 z’abaturage.

Ibi byuzuzanya neza n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyashyizweho muri Nyakanga 2020 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye cya 2050.

Umuyobozi wa RHA, Vincent Rwigamba, yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, hazajya hubakwa nibura inzu zo guturamo zingana na 150.000 buri mwaka, nk’uko The New Times yabitangaje.

Rwigamba yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo umwaka wa 2050 uzagere abantu babasha kubona inzu zigezweho zo guturamo kandi ku giciro gito, haba mu mujyi wa Kigali, mu mijyi itatu igaragiye Kigali ndetse n’indi umunani yashyizweho izawunganira.

Iyo mijyi itatu ni Muhanga, Bugesera na Rwamagana, naho imijyi umunani izunganira Kigali ni Huye, Rubavu, Rusizi, Musanze, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza.

Yagize ati “Gahunda ihari ku gukuraho inzu zitajyanye n’igihe ni ukuyihuza na gahunda yo gushyiraho amazu akwiranye n’ubushobozi bw’abantu kandi agezweho.”

“Umuntu ufite ubutaka ariko adafite ubushobozi buhagije bwo kubwubakamo inzu igezweho, azajya abuha ubishoboye yubakemo inzu ijyanye n’igihe ubundi ahabwe aho gutura. Bivuze ko uwubaka azabona ubutaka ku buntu n’undi nawe abone aho gutura heza. Rero ni magirirane.”

Yakomeje avuga ko intego ihari ari ukugabanya imiturire itajyanye n’igihe, ikava kuri 63% iriho ubu ikagera kuri 0% mu 2050 binyuze mu kugenda hagabanywa 20% buri myaka irindwi ndetse harebwa ko abantu babona aho gutura hagezweho kandi hahendutse, cyane ko benshi mu batuye umujyi wa Kigali ari ababayeho ubuzima buciriritse.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko 54% by’abatuye Umujyi wa Kigali binjiza amafaranga make ari hagati y’ibihumbi 38 Frw n’ibihumbi 227 Frw ku kwezi ndetse abagera kuri 13% bakaba binjiza ari munsi y’ibihumbi 38 Frw ku kwezi.

Abafite ubushobozi buringaniye muri Kigali bangana na 21% binjiza hagati y’ibihumbi 227 Frw na 684 Frw ku kwezi. Akenshi usanga inzu zigezweho zubakwa ziba zishobora kugurwa n’abinjiza arenze ibihumbi 684 Frw ku kwezi.

Biteganyijwe ko inzu zitajyanye n'igihe zizava kuri 63% zikagera kuri 0% mu 2050
u Rwanda rufite intego y'uko mu 2050 hazaba hariho inzu zijyanye n'igihe gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .