"U Rwanda ntiruzisubira ku cyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi"

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Ukwakira 2016 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza, Mukantabana Seraphine, yatangaje ko icyemezo u Rwanda rwafashe ku bijyanye no kwimura impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda ari ndakuka kandi kigomba gushyirwa mu bikorwa.

Ibi yabitangarije mu nama MIDIMAR yagiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda no ku Isi, igamije kurebera hamwe uburyo byo kwimura impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, mu bindi bihugu, yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira 2016.

Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwandikiye HCR ruyimenyesha umwanzuro rwafashe wo kwimura impunzi z’Abarundi.

Minisitiri Mukantabana Seraphine,yatangaje ko u Rwanda rwamaze gufata icyemezo kuri iyi ngingo, igisigaye ari ukuganira n’abo bireba.

ati" Mu byo turi buvuge rero na byo turabivugaho. Ntabwo tubivugaho mu rwego rwo kuvuga ngo Guverinoma y’u Rwanda yakwisubiraho kuko ni icyemezo twafashe kidakuka ahubwo turabivuga mu rwego rw’uko HCR yerekana mu buryo isanzwe icunga impunzi uko kiriya cyemezo cyashyirwa mu bikorwa."

Yakomeje avuga ko muri iyi nama HCR iri bwereke u Rwanda ibisabwa kugira ngo kiriya cyemezo gishyirwe mu bikorwa, ariko ko abantu badakwiye kumva ko impunzi z’Abarundi zizahita zimurwa uko zakabaye ahubwo zizimurwa buhoro buhoro.

Ati” HCR ntabwo bisaba ko ibanza kubyemera. HCR ikurikiza amabwiriza y’igihugu n’ibyemezo byacyo. Ntabwo ari ukuvuga rero ngo iraza kubwira leta y’u Rwanda ko wenda icyemezo yafashe icyemera cyangwa itacyemera. Ntabwo ari ikibazo cyo kwemera cyangwa kutemera; ni ingingo itagibwaho impaka kuko ni icyemezo cyafashe mu buryo bw’ubusugire bw’igihugu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe kurengera impunzi muri HCR ku rwego rw’Isi, Volker Türk yavuze ko nk’umuryango mpuzamahanga bashimira u Rwanda uburyo rwakiriye neza impunzi z’Abarundi ndetse ko gutanga ubuhungiro ari igikorwa cy’ubumuntu kidafite aho gihuriye na politiki.

Türk yagaragaje ko ariko kwimura impunzi z’Abarundi atari ikibazo cyoroshye cyabonerwa umuti umunsi umwe, ahubwo bisaba imbaraga z’impande zose kandi ko hari icyizere ko bizagerwaho.

Sarah Zeid, Igikomangomakazi cya Jordania na we wari witabiriye iyi nama yavuze ko yagize umwanya uhagije wo gusura inkambi z’impunzi z’Abarundi n’Abanyecongo bari mu Rwanda kandi ko nubwo adafite ububasha bwa politiki azakoresha ijwi rye mu buvugizi yibanda ku mibereho y’abana n’abagore.

Mu Rwanda habarurwa impunzi zigera ku bihumbi 163 barimo Abanyecongo n’Abarundi. Abarundi bonyine bangana n’ibihumbi 85.

Sarah Zeid, Seraphine Mukantabana na Volker Turk
Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Azam Saber
Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no kurengera impunzi, Seraphine Mukantabana
Sarah Zeid ,Igikomangoma cya Jordania ageza ubutumwa ku bitabiriye iyi nama
Umuyobozo Wungirije wa HCR ku rewgo rw'Isi, ushinzwe kurengera impunzi, VolkerTurk
Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, Stella Ford Mugabo n'abandi mu nzego za leta bari bitabiriye iyi nama

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza