U Rwanda ntirutewe ubwoba na raporo z’imiryango ikorera mu ibanga -Busingye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’ usohora raporo ku miterere y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ariko zikamaganirwa kure na Leta y’u Rwanda ku mpamvu z’uko ngo ziba zuzuye ibinyoma byambaye ubusa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri, yatangaje ko u Rwanda rudashobora gutungurwa cyangwa ngo ruterwe ubwoba n’izo raporo z’Umuryango umwe wa sosiyete sivile ukorera mu ibanga.

Mu gutangiza amahugurwa y’iminsi itatu y’imiryango ya sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa mu guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, Minisitiri Busingye yagarutse ku myanzuro ngishwanama (UPR) u Rwanda rwahawe mu mwaka ushize, asaba iyo miryango imikoranire kugira ngo hirindwe bimwe mu byagaragaye nyuma ya raporo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo u Rwanda rwagaragaje raporo y’imyanzuro 67 ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu rwahawe muri 2011, aho rwubahirije 64 ku kigero cya 100% indi itatu ikaba yari icyubahirizwa.

Busingye yavuze ko nyuma ya raporo bumvise umuryango umwe wa Sosiyete sivile wavuze ko wahohotewe na Leta kubera ko bari bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta ku bigendanye n’imiterere y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yahakanye aya makuru avuga ko nubwo Leta y’u Rwanda haba hari uwo badahuje ibitekerezo idashobora kumuhohotera kandi idatewe ubwoba na raporo z’imiryango nk’iyi ikorera mu ibanga.

Yagize ati“Ntabwo ntekereza ko umuryango umwe wa sosiyete sivile ukorera mu ibanga ushobora kudutungura kandi nta nubwo ushobora gukora raporo iteye ubwoba kuko ukora wonyine.”

Yakomeje atanga urugero rw’undi munyamahanga wavuze ko yirukanwe mu Rwanda agasubizwa iwabo kuko yari afite ibitekerezo atemeranyagaho na Leta.

Minisitiri Busingye yabwiye abahugurwa bo muri sosiyete sivile ko hakwiye ubufatanye kuko atari byiza ko Leta ikora ukwayo na bo bagakora ukwabo kandi bose baharanira uburenganzira bw’abaturage.

Ibi ngo bizatanga umusaruro kuko bizatuma habaho imikoranire ya buri munsi bityo na raporo zizatangwa mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ka Loni zizabe zitanyuranye cyane.

Yagize ati“Twemera ko dushobora gutanga raporo ku gihe, tukayitanga twubahana twese tudateje urujijo. Niba twese dukoranye mu kuri no mu mucyo ibi tuzabigeraho, ndabasezeranya ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora akazi kayo kugira ngo twese tugire igihe cyo gutanga raporo neza. Ndabasaba ko dutekereza ko twese dukorera Abanyarwanda.”

Sosiyete sivile yasabwe kuzirikana aho u Rwanda rwavuye

Muri raporo ibihugu bimurika mu kanama k’uburenganzira bwa muntu, ngo na sosiyete sivile igomba gutanga iyayo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri, yatangaje ko u Rwanda rudashobora gutungurwa cyangwa ngo ruterwe ubwoba na raporo z’Umuryango umwe

Minisitiri Busingye yasabye sosiyete sivile kutirengagiza amateka y’u Rwanda mu gihe bakora raporo zabo nubwo zitahura n’iza Leta ariko zikaba zaganiriweho n’impande zombi kandi zitaye ku byo igihugu cyanyuzemo n’imibereho yacyo.

Yagize ati“Ntitugomba kwirengagiza amateka yacu, urugero mu gihe tuganira ku kwishyira ukizana, kubasha kugaragaza ibitekerezo, uburenganzira bw’itangazamakuru n’ibindi, tugomba kwita ko hariho imbibi amateka yashyizeho, tugomba kureba inyungu dushobora gukura mu byo dukora byose, ndetse tukareba n’ibibazo u Rwanda rwahuye na byo bitewe n’uburangare bwo kudaha ibintu agaciro.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, Andrews Kananga, avuga ko amateka y’u Rwanda n’imibereho yarwo byitabwaho ariko ku rundi ruhande Sosiyete Sivile idakwiye kwirengagiza inshingano ni ukuvuga ibigenda no kuvuga ibitagenda kugira ngo bigerweho.

Yagize ati“Twese turabizi kuko ntawe uyobewe ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu butubahirijwe igihe kirekire bigatuma habaho na Jenoside,ntawe uyobewe uruhare rw’itangazamakuru mu kubiba urwango; ariko nubwo dufite ayo mateka hari ahantu igihugu kimaze kugera mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, aho tutaragera niho twifuza.”

Nyuma yo gusuzuma imyanzuro ya 2011, u Rwanda rwahawe indi myanzuro 50 ikubiyemo imirongo migari ishishikariza u Rwanda gukomeza guteza imbere uburenganzira bw’abana, ubw’abagore, uburenganzira ku kwivuza, uburenganzira ku itangazamakuru n’ibijyanye n’imiyoborere.

Indi myanzuro u Rwanda rwahawe irimo iyo gukomeza kunoza ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa no gutomora amategeko agenga ibigo ngororamuco.

Uruhare rwa sosiyete sivile ni ukuyimenyekanisha no kuyumvisha Abanyarwanda ku buryo bakangurira Leta kuyishyira mu bikorwa ariko ikazatanga raporo ku iyubahiriwa ryayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza