Kwamamaza

U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika mu kugira guverinoma itajegajega

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 06:51' na Ntakirutimana Deus


Raporo y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum (WEF) igaragaza ko u Rwanda ari igihugu cya mbere muri Afurika gifite guverinoma itajegajega, rukaba ku mwanya wa karindwi ku Isi.

U Rwanda rwaje ku mwanya mwiza, imbere y’ibihugu nk’ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 26 na Afurika y’Epfo iri ku wa 32 ku isi.

Mu bihugu byo mu karere igihugu gikurikira u Rwanda ni Kenya iri ku mwanya wa 51 ku isi, Uganda ku wa 79, Tanzania ku wa 81 u Burundi bukaza ku mwanya wa nyuma muri Afurika no ku Isi.

Ku rwego rw’Isi Qatar nicyo gihugu gifite guverinoma itajegajega, Singapour ikaza ku mwanya wa kabiri, Finlande ikaba iya gatatu.

Anastase Shyaka, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere yatangaje ko umwanya mwiza u Rwanda rwabonye, ruwukesha kuba guverinoma y’u Rwanda iri ku kigero cyo hasi ku bijyanye no gusesagura umutungo wa leta.

U Rwanda kandi rwahyize imbaraga mu bijyanye no kugaragaza gukorera mu mucyo no kunoza ibijyanye n’imiyoborere.

Raporo ngarukamwaka y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ikorerwa ku bihugu 144, hakagenzurwa ibijyanye no gusesagura umutungo w’igihugu, imbogamizi mu ishyirwaho ry’amategeko ndetse n’umucyo mu ishyirwaho ry’’izo politiki.

U Rwanda kandi rwagiye rukunda kuza mu myanya ya mbere mu bijyanye no kwihutira gushyiraho ibipimo by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu ku isi.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu kugira guverinoma itajegajega muri Afurika

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved