00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Zimbabwe byinjiye mu bufatanye bwo kubaka ubushobozi mu bya Gari ya Moshi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Zimbabwe zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi, gutizanya abakozi n’ubumenyi mu guteza imbere urwego rw’ingendo za gari ya moshi n’ibindi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki 9 Nzeli 2021, hagati y’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Gari ya Moshi muri Zimbabwe, Martin T. Dinha.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver na mugenzi we wa Zimbabwe, Felix Tapiwa Mhona ndetse na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke.

Zambia ni igihugu gifite urwego rwa za gari ya moshi rukomeye ndetse uretse kugira ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano urwo rwego hari n’amashuri yigisha ibijyanye no kubaka imihanda ya za gari ya moshi ndetse no kuzikora mu gihe zagize ibibazo.

Minisitiri Amb Gatete yavuze ko ubwo bunararibonye buzafasha u Rwanda cyane ko ari ubwa mbere rugiye kugira umuhanda wa gari ya moshi mu mateka yarwo.

Ati “Kuri twe ni bwo tugiye gutangira, mu gihe Zimbabwe bo ari ibintu bamazemo imyaka myinshi cyane, niba ntibeshya Zimbabwe bafite kilometero zirenga ibihumbi bibiri z’inzira ya gari ya moshi, mu gihe twebwe umuhanda dushaka kubaka uzaba uri mu bilometero 400, urumva ko hari byinshi tuzabigiraho.”

Biteganyijwe ko nyuma y’aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, hakurikiraho ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko u Rwanda rwazohereza abanyeshuri kujya kwiga ibijyanye no kubaka umuhanda wa gari ya moshi muri Zimbabwe.

Minisitiri Tapirwa Mhona agaruka kuri aya masezerano y’impande zombi, yavuze ko ajyanye no kubaka ubushobozi mu bijyanye no gusangizanya ubumenyi kandi u Rwanda ruzabyungukiramo.

Ati “Amasezerano dusinye hano ni ajyanye no kubaka ubushobozi, kandi Zimbabwe twakoze ibi bintu kuva mu myaka ishize ndetse dufite n’inzira za gari ya moshi zimaze igihe kirekire zikora. Ubufatanye twagiranye n’u Rwanda rero ni ukugira ngo tubasangize ubwo bunararibonye.”

Minisitiri Felix Tapirwa Mhona n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, kuri uyu wa Kane banasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uri mu Karere ka Musanze ndetse bakaba bateganya gusura ibikorwa remezo bitandukanye.

Ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu ngeri zirimo politiki na dipolomasi aho mu Ukwakira 2018, aribwo u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Zimbabwe ndetse Musoni James ahita agirwa Ambasaderi wa mbere warwo muri icyo gihugu.

U Rwanda na Zimbabwe byinjiye mu bufatanye bwo kubaka ubushobozi mu bya Gari ya Moshi
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye
Minisitiri Felix Tapirwa Mhona na Amb Gatete ni bo bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye bw'u Rwanda na Zimbabwe mu bijyanye na Gari ya Moshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .