U Rwanda na Uganda biri hafi gusoza igikorwa cyo kugaragaza imipaka ibihuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Igikorwa cyo kugaragaza neza aho umupaka utandukanya u Rwanda na Uganda kiri hafi gusozwa nyuma y’imyaka ine gitangiye.

Cyatangiye mu 2014 ariko cyafashe intera ikomeye mu kwezi gushize ubwo abahanga mu bihugu byombi bashyiragaho imbago zitandukanya ibihugu byombi ahantu hareshya n’ibilometero 200.

Izi mbago zashyizwe kuva ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu Majyaruguru y’u Rwanda kugera Kagitumba/Mirama mu Burasirazuba.

Kugeza ubu, imbago 79 nizo zatewe ndetse igikorwa giteganyijwe gusubukurwa mu Ukwakira kikazasiga izindi 53 zitewe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye The NewTimes ko iki gikorwa kitazagira ingaruka ku mitungo y’aho izi mbago zizashyirwa.

Imbago zari zisanzweho zasenywe n’abaturage bashakishaga amabuye y’agaciro muri ako gace.

Hari abavugaga bashobora gutakariza ubutaka bwabo muri iyi gahunda yo kongera kugaragaza imbago z’ibihugu byombi.

Nduhungirehe yavuze ko nta ngurane zizabaho ku bo ubutaka bwabo buzisanga mu kindi gihugu gusa ahubwo bazakomeza kubugiraho uburenganzira.

Ati “Nta ngurane ku bazagerwaho n’ingaruka. Gusa hari amasezerano kuri guverinoma zombi ko abaturage bazatakaza ubutaka bwabo bukajya ku kindi gice, bazakomeza kubugiraho uburenganzira.”

Abahanga bari gukemura iki kibazo cy’imipaka, bari kwifashisha ikoranabuhanga rya GPS ku buryo babasha kumenya neza aho umupaka wari uri mbere.

Nduhugirehe ati “Iki gikorwa kiri gukoranwa ubushoshozi n’abahanga baturutse ku mpande zombi mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose.”
Igikorwa cyo kugaragaza imipaka itandukanya u Rwanda n’ibindi bihugu cyanakozwe ku ruhande rwa RDC ndetse no ku rw’u Rwanda n’u Burundi.

Kugaragaza imipaka itandukanya ibihugu byo mu karere, bikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu 2007.

Yafatiwemo icyemezo cyo gukosora imipaka mu rwego rwo kurwanya amakimbirane ashobora gukomoka ku mbibi zigabanya ibihugu.

Igikorwa cyo kugaragaza neza aho umupaka utandukanya u Rwanda na Uganda kiri hafi gusozwa nyuma y’imyaka ine gitangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza