00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na RDC bagiranye ibiganiro ku mbogamizi zigaragazwa n’abacuruzi b’ibihugu byombi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba mu Rwanda n’ubwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bwagiranye ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uko ibibazo byasizwe n’icyorezo cya Covid-19, mu bucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhahirane byabonerwa ibisubizo.

Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho abakora ubucuruzi bwambuka imipaka hagati y’u Rwanda na RDC basabwe kwihangana bagakora bijyanye n’uko ibihe bimeze mu gihe bitarasubira ku murongo neza.

Muri ibi biganiro byari byateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’itsinda ry’abikorera mu gihe Kivu y’Amajyepfo yari ihagarariwe na Théo Ngwabidje Kasi n’itsinda ry’abikorera bo muri RDC.

Mu bikomeje kugaragazwa n’abacuruzi harimo kuba imipaka ifunze hakaba hemerewe kwambuka ibiribwa n’ibindi nkenerwa by’ibanze ariko urujya n’uruza rukaba rwarahagaze ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubihomberamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibiganiro na mugenzi we, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibibazo bagejejweho n’aba bacuruzi babyakiriye ariko basabwa kwihangana kuko imiterere y’icyorezo kuri ubu ariyo igena ibikorwa bifungurwa n’ibikomeza gufungwa.

Guverineri Habitegeko yavuze ko mu bindi bibazo byagaragajwe n’abaturiye iyi mipaka ku ruhande rw’u Rwanda ari ukuba hari amakarita abemerera kwambuka bahabwaga kuri ubu bakaba batari kwemererwa kuyakoresha bambuka kubera ikibazo cya Covid-19.

Ati “Ibyo n’ibindi bitandukanye bagiye batugaragariza twabiganiriyeho n’impande zombi ariko twabizeza ko hari ibisubizo byiza biteganyijwe kandi tunibutsa ko bakwiye kwihangana ahubwo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.”

Ku rundi ruhande ariko, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko bo imipaka yabo ifunguye bategereje igihe ingamba zashyizweho n’u Rwanda zizaba zorohejwe imipaka yarwo igafungurwa ubundi ibikorwa bigasubukurwa.

Yagize ati “Iwacu imipaka irafunguye yose, ayo mabwiriza yose asigaye ku ruhande rw’u Rwanda kubera Covid-19, ariko twizeye ko ubwo nirangira ibintu bizongera gusubira mu buryo.”

COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

Guverineri Habitegeko ati “Ni ibintu biri ku Isi hose, ubucuruzi bwahuye n’ibibazo bikomeye, n’ubucuruzi bw’abanyarwanda bwahuye n’ibibazo bikomeye, mu gihe hakiri Coronavirus ibibazo nk’ibi biracyahari.”

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba yongeye gusaba abanyarwanda gukomeza kunoza ibyo bari gukora muri ibi bihe ariko ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri by’umwihariko ibibazo bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bizaba byabonewe ibisubizo.

Guverineri Habitegeko yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kuba banoza ibyo bakora mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butarasubukurwa
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yavuze ko biteguye gusubukura ubucuruzi mu gihe icyorezo kizaba kigendesheje make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .