U Rwanda na Philippines byagiranye amasezerano mu by’ingendo zo mu kirere

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Philippines byasinye amasezerano mu by’ingendo zo mu kirere, akazatuma habaho ingendo z’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinywe tariki 25 Nyakanga muri iki gihugu. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano, ni uko ibihugu byombi bizajya bikorana ingendo zirindwi mu cyumweru n’iz’ubwikorezi bwa toni 400 z’ibicuruzwa.

Azatuma kompanyi z’ubwikorezi z’ibi bihugu zimenyekanisha serivisi zazo mu bindi bihugu buri imwe yemerewe gukoreramo.

Aya masezerano Philippines igiranye n’u Rwanda, kibaye igihugu cya gatanu biyasinyanye ku mugabane wa Afurika nyuma ya Misiri, Ethiopia, Libya na Afurika y’Epfo.

Kugeza ubu indege za Ethiopian Airlines nizo zikora ingendo zigana muri Philippines.

Aya masezerano yari ahagarariwe n’umunyamabanga mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Philippines, Jose Eduardo Malaya.

Mu bandi bayobozi bari bahari hari uwari uhagarariye ibyo gutwara abantu, Manuel Antonio Tamayo, uw’abakozi, Jacinto Paras, uw’ubukerarugendo, Edwin Enrile, uwari uhagarariye ikigo cy’iby’ingendo, Carmelo Arcilla, umuyobozi w’inganda OTLA, Joan Karen Riola n’abandi.

Umubano wa Philippines n’u Rwanda umaze gukomera kuko mu 2013, iki gihugu cyavaniyeho visa abanyarwanda bajyayo mu gihe cy’iminsi 30 bariyo.

Kuva mu Ugushyingo 2017 abanya-Philippines nabo bemerewe kumara mu Rwanda iminsi 90 nta visa.

Philippines ni igihugu giherereye mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya, gituye n’abaturage barenga miliyoni 100 kikaba ari igihugu kinini kuko gifite ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi 300.

Philippines kandi iri mu bihugu byihagaze mu by’ubukungu kuko muri raporo y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari yo mu 2017, yagishyize ku mwanya wa 34 ku Isi mu kugira ubukungu bwihagazeho no ku mwanya wa 13 muri Aziya.

Kugeza ubu ntibiremezwa niba RwandAir ishobora kwerekeza muri Philippines kuko hajyayo Ethiopian Airlines gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza