U Rwanda na Misiri mu bufatanye bushobora kubyara ishoramari rya za miliyari muri Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kamena 2018 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Misiri bikomeje imikoranire ishingiye ku ishoramari ribumbatiwe n’ingeri eshatu zirimo ubucuruzi, uburezi ndetse n’ubuzima aho mu minsi iri imbere ibikorwa bikomeye by’abanyamisiri bishobora gutangira mu Rwanda.

Umubano wa Misiri n’u Rwanda watangiye mu myaka yo ha mbere ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade yarwo i Cairo n’iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Afurika kigafungura iyacyo mu Rwanda nyuma gato yaho ruboneye ubwigenge.

Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yaje gufungwa gusa nyuma iza kongera gufungurwa mu 2015, Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh wahoze ari Mufti w’u Rwanda aba ariwe wa mbere uyiyobora.

Iki gihugu buri myaka ine cyohereza mu Rwanda Ambasaderi ugihagararira, uheruka akaba ari Dr Namira Mohamed El-Mahdi Negm uherutse gusimbuzwa mu mezi arindwi ashize na Ahmed El Ansary.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Habimana Saleh, mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Mujyi wa Cairo, yatangaje ko inzego eshatu zirimo ubucuruzi, uburezi ndetse n’ubuzima arizo ibihugu byombi biri gushyiramo imbaraga ngo binoze ubufatanye bubyarira inyungu ababituye.

Mu rwego rw’uburezi hari abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Misiri aho yagize ati “Hari abaza mu rwego rw’idini ya Islam, hari abaza mu rwego rwa leta nubwo atari benshi, hari n’abasaba bakiyishyurira amashuri yabo. Hari gahunda zigaragara ko zishobora kuzatera imbere mu minsi iri imbere, nka minisiteri yacu y’ubuzima n’iya hano [mu Misiri] hari amasezerano bashobora gukorana ku buryo hakoreshejwe imiti yo mu Misiri havurwa indwara zandura.”

Kugeza ubu, abanyeshuri 63 nibo biga mu Misiri barimo 51 biga muri Kaminuza ya Al-Azhar ku bufatanye bw’iri shuri n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, barindwi biyishyurira muri Kaminuza ya Alexandria, babiri biga muri Kaminuza ya Cairo, babiri boherejwe n’ibitaro bya Kanombe nabo biga muri Kaminuza ya Cairo n’umwe wiga muri British University i Cairo. Ubaze aba banyeshuri n’abandi banyarwanda batuye mu Misiri, bose hamwe bagera kuri 88.

Kigali Dream Park & Resort izakorwa na Bahgat Group i Rusororo

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed El Ansary, yabwiye IGIHE ko ibyo Misiri yifuza gukora mu Rwanda, ‘nta kirakorwa kigaragara’ ariko mu gihe kiri imbere ibyinshi bizatangira gushyirwa mu bikorwa. Ibi yabivugaga atanga urugero ku imurika ry’abanyamisiri ribera mu Rwanda avuga ko ari ikintu gito urebeye ku biteganywa.

Ambasaderi Habimana yakomeje avuga ko hari ‘abashoramari bazashora mu mahoteli, mu myidagaduro y’abana [Theme Park], n’inganda. Zizaba ari enye. Harimo izizaba zikora imyenda cyane cyane imipira n’amapantalo, zigakora ibikomoka ku mpu ariko zibanda ku nkweto, harimo abazakora ku mbaho, hakaza n’abazakora ibikoresho byo mu nzu nka Frigo, amapasi, televiziyo n’ibindi.”

Ibi bikorwa byose bizakorwa n’Ikompanyi ikomeye mu Misiri yitwa Bahgati Group aho mu mushinga biteganyijwe ko bizakorerwa mu Karere ka Gasabo i Rusororo.

Ibyo birimo Kigali Dream Park & Resort izaba ibumbatiye ibikorwa abantu bazajya bakenera mu gihe bashaka kuruhuka no kwidagadura cyane byahariwe abana. Iki kigo giteganya ko usibye kubaka ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda giteganya no guteza imbere abaturage gifasha abatishoboye aho umuyobozi wacyo Dr Ahmed Bahgat yatangaje ko ingo zirenga 60 zizahabwa amashanyarazi y’ubuntu akoresha imirasire y’izuba.

Ibindi bikorwa biteganywa n’Abanyamisiri mu Rwanda harimo iby’ikigo kizafasha mu gutunganya ibyanya byahariwe inganda, iby’ikigo giteganya gukora umushinga wo gukwirakwiza amazi muri Kigali avuye mu Bugesera, inganda zizakora insinga z’amashanyarazi, izikora imiti, izikora amakalo n’izindi.

Ambasaderi Saleh yakomeje agira ati “Harimo gahunda y’iguriro rigezweho [shopping mall]. Ntabwo ringana nk’aya hano ariko bizaba bifite imiterere imwe.”

Muri Kanama 2017, Perezida Abdel Fattah el Sisi, yabaye uwa mbere w’iki gihugu usuye u Rwanda aho yakiriwe na Perezida Kagame anasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye abagera ku bihumbi 250 barushyinguyemo ndetse ahasiga ubutumwa bugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kuba isomo Isi ku buryo nta handi bizongera kuba mu mateka y’ikiremwamuntu.

Nyuma y’aho Perezida al-Sisi yatumiye itorero ry’igihugu ry’u Rwanda, Urukerereza, ngo rijye gususurutsa urubyiruko 3 200 rwari rwaturutse mu bihugu 113, rukoraniye mu mujyi w’ubukerarugendo wa Charm el-Cheikh, uherereye mu Majyepfo ya Sinaï mu ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko “World Youth Forum”.
Mu mpera za 2017, Perezida Kagame yasuye Misiri yitabiriye inama ku ishoramari muri Afurika aho ‘yakiriwe neza bamutezeho icyizere ku gisubizo cy’amazi ya Nil, abizeza kuzabafasha’.

Ambasaderi Saleh avuga ko igishimishije ari uko Perezida Kagame amaze gufata ubuyobozi bwa AU, muri iyo nama yabwakiriyemo abakuru b’ibihugu ba Ethiopia, Sudani na Misiri bahuye bakaganira ku kibazo cy’amazi ya Nil.

Ibikorwa Bahgat Group iteganya gukora mu Rwanda birimo uruganda rukora imyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza