U Rwanda na Maldives byagiranye amasezerano azatuma hafungurwa za Ambasade

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Nzeri 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi na Maldives yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, hamwe na mugenzi we Thilmeeza Hussain.

Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bayobozi bagaragaje ko gusinya aya masezerano bigaragaza icyifuzo cya leta zombi cyo kunoza imibanire y’ibihugu byombi n’abaturage b’ibi bihugu.

Kubera aya masezerano, ibihugu byombi byemeranyijwe kuzashyiraho ababihagarariye ku rwego rwa Ambasaderi.

Maldives ni igihugu giherereye mu Nyanja y’Abahinde kigizwe n’imisozi 1000, ibintu gisangiye n’u Rwanda.

Muri Nyakanga uyu mwaka Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye uwabaye Perezida wa Maldives, Mohamed Nasheed, ibiganiro byabo byibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Maldives yabonye ubwigenge mu 1965 ibukomoye ku Bwongereza.

Ubukerarugendo n’uburobyi biri mu byatumye ubukungu bwa Maldives butera imbere mu myaka ishize, byatumye iva mu bihugu byari mu nzira y’amajyambere mu 1965 ubu ikaba iri mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Mu 2016 iki gihugu cyivanye mu muryango y’ibihugu bibarizwa muri Commonwealth kubera gushyirwaho igitutu cyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, gusa cyongeye gusaba ko cyakwemererwa kuwujyamo, aho gifite icyizere ko mu nama izabera mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha kizongera kuba umunyamuryango.

Giherereye muri Aziya y’Amajyepfo, gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 298 ariko igice kinini gikozwe n’amazi mu Nyanja y’Abahinde, umusaruro mwinshi uva mu burobyi no mu bukerarugendo.

Imibare igaragaza ko Maldives ituwe n’abaturage 427,756.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Valentine Rugwabiza yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi na Ambasaderi Thilmeeza Hussain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza