00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Koreya y’Epfo byiyemeje kurushaho gufatanya muri gahunda z’iterambere

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Koreya y’Epfo, Jongmoon Choi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bigamije kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye mu bijyanye n’iterambere n’ubukungu.

Ku wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, nibwo Dr Vincent Biruta yakiriye Jongmoon Choi wari mu ruzinduko mu Rwanda.

Mu biganiro aba bayobozi bombi bagiranye, biyemeje gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, umuco n’uburezi ndetse no mu guhangana na COVID-19.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gushimangira ubutwererane rufitanye na Koreya y’Epfo mu bijyanye n’ubuzima n’ikoranabuhanga.

Choi yashimye gahunda u Rwanda rwihaye yo gutangiza uruganda rukora inkingo ruzajya rugemurira Umugabane wa Afurika.

Muri uru ruzinduko, Choi yagize n’umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu mwaka wa 2016, iki gihugu cyari cyasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi.

Mu mwaka wa 2020 nabwo Korea y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.

Jongmoon CHOI yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Jongmoon CHOI yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .