00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na politiki no guca ubuhunzi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 27 Mata 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda n’iya Denmark zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, azibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Ni amasezerano magari azatuma ibihugu byombi bishyiraho umurongo ngenderwaho uzatuma byungurana ibitekerezo ku bibazo by’impunzi ku Isi.

U Rwanda rwitezweho kuzasangiza Denmark ubunararibonye bwarwo ku buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi ku rwego mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko aya masezerano azagera no mu zindi nzego z’ubufatanye.

Yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller, yavuze ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo byugarije ibihugu byombi.

Yagize ati “Tugiye gufatanya mu ngeri zitandukanye, kandi ikigiye gukurikiraho ni ukurebera hamwe uko twatangira gushyira mu bikorwa ibyo twasinye.”

Yongeyeho ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko ari igihugu cyihatira guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ati “Dushyira imbaraga no mu guteza imbere Afurika, kandi twabonye u Rwanda rushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya, rero twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi.”

Moller yavuze ko urebye aho Isi igana, ubufatanye ari yo ntwaro izatuma ibihugu bibasha guhashya ibibazo bibyugarije, birimo iterabwoba, ihindagurika ry’ikirere, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo ku bibazo rusange byugarije Isi kuri uyu munsi ndetse no mu myaka iri imbere. Dukeneye gusangira ubunararibonye, dukeneye gukorana ishoramari, tukajya inama mu bintu bikeneye ubuhanga budasanzwe, niyo mpamvu rero twasinye amasezerano n’u Rwanda”.

Ibihugu byombi bisanganywe umubano ushingiye kuri za ambasade, ihagarariye u Rwanda muri Denmark ikaba ifite icyicaro muri Suede, mu gihe ihagarariye Denmark mu Rwanda ifite icyicaro muri Kenya.

Mu mwaka wa 2014, Denmark yohereje mu Rwanda Emmanuel Dushimiyimana, ndetse iza kohereza Wenceslas Twagirayezu mu mwaka wa 2018, bose bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya masezerano azafasha ibihugu byombi kubaka ubufatanye mu bya politiki no guhangana n'ibibazo by'impunzi
Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Mattias Tesfaye, Minisitiri Ushinzwe Abinjira n'Abasohoka muri Denmark yasinye amasezerano ku ruhande rwa Denmark
Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller yavuze ko aya masezerano ari intambwe nziza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh yishimiye isinywa ry'aya masezerano

Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .