U Rwanda na Amerika byemeranyije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 30 Nzeri 2018 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byemeranyije kurushaho guteza imbere umubano mwiza bifitanye, mu biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagiranye n’Umunyamabanga wungirije wa Leta ya Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2018, mu gihe Mushikiwabo ari muri Amerika ahaberaga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Abinyujije kuri Twitter, Mushikiwabo yavuze ko ibiganiro yagiranye na Nagy byari bigamije kureba uko umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Amerika watezwa imbere.

Ati “Nagiranye ibiganiro byatanze umusaruro n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika wungirije Ushinzwe Afurika, ku birebana no kurushaho kuzamura umubano mwiza usanzwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Amerika usanzwe uhagaze neza, ndetse icyo gihugu kiza mu bitera inkunga ikomeye ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Gusa mu minsi ishize hajemo ikibazo mu birebana n’ubucuruzi, aho Amerika yavanye imyenda mu bicuruzwa u Rwanda rushobora kohereza ku isoko ryayo bitatswe imisoro, muri gahunda ya AGOA.

Ni umwanzuro watewe n’icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kuzamura imisoro kuri caguwa, kimwe mu bicuruzwa Amerika yohereza mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imibare y’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, igaragaza ko kugeza mu 2016 icyo gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga a milioni $268,8.

Iyi nkunga yagiye ishyirwa mu bikorwa birimo iby’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida, kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano; uburezi bw’ibanze ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura, kwihangira imirimo n’ibindi.

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Wungirije Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza