U Rwanda n’u Budage bigiye gufatanya mu guhugura urubyiruko no guhanga imirimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2019 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri Ushinzwe Ubutwererane mu bukungu mu Budage, Dr. Gerd Müller n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, bashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye mu guhanga imirimo no guteza ibere ubumenyi, nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane.

Nk’uko RDB yabitangaje, aya masezerano y’ubufatanye agaragaza gahunda iteganywa mu bufatanye na RDB, binyuze muri gahunda y’u Budage igamije guteza imbere amahugurwa no guhanga imirimo.

Ni gahunda izafasha Guverinoma y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa ibikorwa biteganywa muri gahunda y’igihugu igamije iterambere y’imyaka irindwi, kuva mu 2017 kugeza mu 2024.

Yagize iti “Iyi gahunda byitezwe ko izafasha mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, gushyiraho amahugurwa no guhanga amahirwe y’imirimo by’umwihariko ku rubyiruko, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda ngo rubashe kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse.”

Uretse aya masezerano yasinywe hagati ya Minisitiri w’U Budage n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, abayobozi bombi banaganiriye ku buryo bwo kongera ishoramari ry’Abadage mu Rwanda.

Minisitiri Ushinzwe Ubutwererane mu bukungu mu Budage, Dr. Gerd Müller n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, nyuma y'isinywa ry'amasezerano
Abayobozi mu ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza