U Rwanda n’Intara ya Rhénanie-Palatinat mu nzira nshya y’ubufatanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

U Rwanda n’Intara ya Rhénanie-Palatinat byiyemeje inzira nshya y’ubufatanye mu by’imiyoborere hagati y’uturere twarwo n’imijyi yo muri iyo ntara yo mu Budage.

Inzira y’ubufatanye yagarutsweho mu nama yabereye i Kigali ihuje abayobozi b’uturere dutanu tw’u Rwanda n’aba dutanu tw’imijyi yo muri iyo ntara, yigaga imirongo migari izagenderwaho mu bufatanye bushya mu by’imiyoborere hagati y’impande zombi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yahaye ikaze abo bashyitsi avuga ko iyi gahunda nshya y’ubufatanye ije gushimangira umubano impande zombi zimaranye imyaka 35 kandi watanze umusaruro mu guteza imbere ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi, guteza imbere umuco n’imikino, kubaka ubushobozi n’ibindi.

Yagize ati “Mu miyoborere n’iterambere ry’inzego z’ibanze, turifuza kwagura ubufatanye maze tukabona uturere tw’u Rwanda n’imijyi yo muri Rhénanie-Palatinatbirahurirana ubumenyi. Ibi bizatanga inyungu ku mpanze zombi kuko bizafasha inzego kugira imikorere inoze.”

U Rwanda na Rhénanie-Palatinat bimaze imyaka 35 mu mubano watanze umusaruro kubera Minisitiri Kaboneka avuga ko biwukesha abayobozi ku mpande zombi, inzego, ndetse n’abaturage.

Mu ruzinduko aheruka kugirira muri yi ntara muri Nyakanga 2017, Minisitiri Kaboneka yemeranyije na mugenzi we Roger Lewentz, gutangira ubufatanye bushya mu butwererane hagati y’uturere tw’u Rwanda n’imijyi yo muri Rhénanie-Palatinat.

Iyi ni yo mpamvu hari itsinda ry’abayobozi batandukanye bo muri iyo ntara bari mu Rwanda kugira ngo hatangire ubwo bufatanye no kuganira imirongo ngenderwaho muri ubwo bufatanye.

Muri iyo gahunda nshya y’ubufatanye impande zombi zizafatanya mu ngingo zirimo imihindukire y’ikirere, imitangire ya serivisi, kubaka ubushobozi bw’abakozi n’abayobozi batowe, gushyira ikoranabuhanga mu mikorere y’inzego z’ibanze, amahungurwa, n’ibindi.

Ubwo mu Kwakira 2017 hizihizwaga isabukuru y’imyaka 35 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat, hatangajwe ko kuva hatangiye ubwo bufatanye (jumelage) mu 1982, iyi ntara yari imaze gutanga miliyoni zisaga 100 z’ama-euro, zinyuze mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yashimiye iyo ntara ko hari imishinga isaga 2000 imaze gukorwa na yo, yaba imito cyangwa iminini ahanini usanga yibanda mu nzego zose zifitiye Abanyarwanda akamaro, nk’ubuvuzi, uburezi, gufasha abantu bafite ubumuga n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza