U Rwanda mu bihugu byo mu biyaga bigari bifite intwaro zicunzwe neza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1988, abantu basaga miliyoni eshanu bishwe n’intambara za hato na hato muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imvururu zatangiye mu 1991 muri Somalia zo zimaze kugwamo abagera ku bihumbi 500.

Ikigo gishinzwe intwaro nto mu Karere b’Ibiyaga bigari, mu ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi (RECSA), cyatangaje ko intambara, ibikorwa byazo, ubujura bwitwaje intwaro n’ibindi bihitana ubuzima bw’abaturage biterwa n’uburangare bwa za Leta mu micungire y’intwaro.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi itanu agamije kongerera ubumenyi abasirikare b’u Rwanda n’abacungagereza bafite aho bahuriye no gucunga ububiko bw’intwaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Mutsindashyaka Théoneste, yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari bifite intwaro zabyo zicunzwe neza.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kimwe gicunga imbunda neza. Nk’ubu twarangije kwandika ku mbunda zose za gisirikare n’iza gipolisi. Imbunda za hano zicungwa neza cyane ariko ushobora gusanga ahubwo izakoze icyaha ari izaturutse ku bundi butaka. Ni nayo mpamvu abantu bishyira hamwe kuko n’iyo wabicunga neza iwawe , ibihugu muturanye bazicunze nabi ziraza zikaba zakora ibyaha.”

Mutsindashyaka yavuze ko ubusanzwe imbunda zose zinjira mu bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko. Uburangare no kutazicunga neza kwa za Leta niko gutuma zimwe zigera no mu batemerewe kuzitunga.

Ati “Buriya ziriya ntambara zose na bariya baziteza kugira ngo babone imbunda ni uko ziba zacunzwe nabi kuko imbunda zose zinjira byemewe n’amategeko. Leta ifite uburenganzira bwo gutumiza imbunda kugira ngo irinde umutekano wayo n’abaturage ariko iyo zidacunzwe neza zigera no mu maboko y’abatabifitiye uburenganzira bakaba bateza umutekano muke.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, ACP Joseph Costa Habyara, yavuze ko ibyaha bikoreshejwe imbunda mu Rwanda kuri ubu bidakanganye cyane.

Yagize ati “Biragaragara uretse ko atari byinshi cyane nk’ahandi ariko bijya bigaragara. Sinavuga ko hari ibikuba byacitse ariko ntabwo bibura kuba wakumva ko hari umuntu wishwe arashwe kandi wenda ntumenye uko byagenze ariko iyo inzego z’umutekano zibikurikiranye zimenya inkomoko yabyo kugira ngo bafate ingamba.”

Habyara yavuze ko aya mahugurwa azafasha abashinzwe kubika intwaro kuzicunga neza kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye.

Ati “Barabigisha uburyo bwo kubika intwaro neza zitanyanyagijwe kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye ngo azibe cyangwa azikoreshe nabi. Muzi ko ari zo zikoreshwa mu bujura, mu bwicanyi n’ibindi bikorwa bibi. Abasirikare bacu, abacungagereza bacu bazarushaho kugira ubumenyi mu buryo bwo gucunga neza imbunda zabo.”

Bimwe mu bishingirwaho mu gucunga neza imbunda harimo kudashyira ububiko bw’imbunda hafi y’amazi cyangwa umuriro, kutavanga imbunda n’amasasu, kutazibika hafi y’aho abantu batuye n’ibindi.

Mutsindashyaka yavuze ko muri aya mahugurwa bazanasobanura uko ububiko bw’imbunda bwubakwa, uko babika intwaro hagendewe ku byiciro byazo nkuko biteganywa ku rwego mpuzamahanga.

RECSA yatangaje ko yamaze kubarura no guha ibirango imbunda zose z’igisirikare cy’u Rwanda n’iza Polisi y’u Rwanda ndetse ikanatanga porogaramu ya mudasobwa yo gukurikirana ikoreshwa ryazo hagamijwe kuzicunga neza.

Mutsindashyaka yavuze ko ubwo buryo buzatuma ntawe utinyuka kuba yafata imbunda ngo ayikure mu bubiko cyangwa ayikoresha icyo itagenewe.

Ati “Ni uburyo bwo kuzikurikirana kugira ngo nujya kuzitanga azagire ubwoba agira ati ninyitanga ivuye mu bubiko bwa Leta bashobora kuzamfata.”

Amahugurwa nk’aya ni ubwa gatatu abereye mu Rwanda. Kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abasirikare b’u Rwanda 22 n’abacungagereza umunani.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu agamije kongerera ubumenyi abasirikare b’u Rwanda n’abacungagereza bafite aho bahuriye no gucunga ububiko bw’intwaro
Abasirikare 22 n'abacungegereza umunani nibo bari guhugurwa
Bamwe mu bari guhabwa aya mahugurwa agendanye no gucunga intwaro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Mutsindashyaka Théoneste, yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari bifite intwaro zabyo zicunzwe neza
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, ACP Joseph Costa Habyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza