U Rwanda mu bihugu byitezwemo ‘smartphones’ nyinshi munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ihuriro ry’Ibigo bikora mu bijyanye na telefoni ngendanwa, GSMA, yagaragaje ko kugeza mu 2025 hitezwe izamuka rikomeye ry’abakoresha ‘smartphones’ muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho zizava kuri 39% zikagera kuri 66% muri telefoni zose muri rusange.

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Kabiri mu gihe u Rwanda rwakira inama ya GSMA Mobile 360, igaragaza ko ‘Smartphones’ munsi y’Ubutayu bwa Sahara zizikuba nibura kabiri kugeza mu 2025, aho zizava kuri miliyoni 302 zo mu 2018 zikagera hafi kuri miliyoni 700. Muri Afurika y’Iburasirazuba ni ho ziziyongeramo cyane, irangajwe imbere n’u Rwanda na Tanzania.

U Rwanda ni igihugu gikomeje gukora byinshi mu rwego rw’ikoranabuhanga, aho hejuru ya serivisi zisanzwe, telefoni ngendanwa ifasha cyane mu kwiyungura ubumenyi binyuze kuri internet, igafasha mu kubona serivisi nkenerwa nko kuboneza urubyaro n’ibindi.

Mu mpera za 2018, munsi y’Ubutayu bwa Sahara habarurwaga abantu miliyoni 456 bakoresha telefoni ngendanwa, aho biyongereyeho miliyoni 20 ugereranyje n’umwaka wabanje. Abatunze telefoni banganaga na 44 ku ijana by’abatuye iki gice bose.

Muri abo baturage, nibura miliyoni 239 bangana na 23% ni bo bakoreshaga internet kuri telefoni mu buryo buhoraho. Ni ukuvuga ko munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nibura miliyoni zisaga 800 z’abaturage badakoresha internet ya telefoni, ahanini bigaterwa nuko aho batuye itahagera.

Biteganywa ko abakoresha telefoni ngendanwa baziyongeraho miliyoni 167 kugeza mu 2025, abazikoresha bakazaba bageze kuri miliyoni 623, bangana na kimwe cya kabiri cy’abaturage bose bazaba bahatuye, bavuye kuri miliyoni 456 (44%) zabarurwaga mu 2018.

Iterambere rya internet

Uko umubare w’abakoresha internet wagiye wiyongera ni na ko imiterere ya internet bakoresha na yo ihinduka, ikarushaho kujyana n’igihe.

Muri uyu mwaka internet ya 3G niyo izakoreshwa cyane, bitandukanye n’imyaka ishize aho internet yabonekaga muri rusange muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yari 2G. Kugeza mu mpera z’uyu mwaka izaba ikoreshwa nibura na 45% by’abaturage bose.

Biteganywa ko n’umubare w’abakoresha 4G, mu 2023 uzaba umaze kurenga uw’abakoresha 2G, bakagera kuri 23% bitarenze mu 2025 bavuye kuri 7% mu mwaka ushize, nubwo hakiri impungenge ko ihenze cyane. Ikoreshwa rya 3G ryo rikomeje kugirwamo uruhare n’ibikoresho biyakira bimaze guhenduka n’ibigo by’itumanaho bikomeje kunoza imiyoboro yabyo.

Ishoramari kandi rizakomeza kwiyongera mu ikoranabuhanga, aho nibura mu 2025, ibigo bikora ibijyanye n’itumanaho rya telefoni bizashora miliyari $60, aho nibura kimwe cya gatanu, ni ukuvuga miliyari $11, zizashyirwa mu inozwa rya 5G.

Telefoni mu iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo

Imibare igaragaza ko mu 2018 ikoranabuhanga rya telefoni na serivisi zijyana na zo byinjije 8.6% by’Umusaruro Mbumbe w’Ubukungu (GDP) bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho miliyari $144.1 zinjiye mu bukungu, hakaba na miliyari $15.6 zanyuze mu misoro.

Kugeza mu 2023 umusanzu wa telefoni uzagera kuri miliyari hafi $185 (9.1% bya GDP), kubera uburyo ibihugu bikomeje kongera serivisi zikorerwa kuri telefoni ngendanwa.

Serivisi z’imari kandi zikomeje kwifashishwa kuri telefoni igendanwa muri iki gice cya Afurika, umwaka wa 2018 warangiye hari abantu miliyoni 395.7 biyandikishije muri Mobile Money.

Bibarwa ko nibura muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu bigo bitanga serivisi za telefoni hakoramo abantu 500,000, hakwiyongeraho n’imirimo ishamikiye kuri izo serivisi bakagera kuri miliyoni 3.5.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, igaragaza ko kugeza muri Werurwe 2019 abakoreshaga telefoni igendanwa muri iki gihugu bari bari miliyoni 9,3, bingana na 77.1 % by’abaturage bose.

Umuyobozi wa GSMA muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Akinwale Goodluck, yavuze ko iyi raporo ari ingenzi mu kugaragaza amahirwe ari mu iterambere ry’itumanaho rya telefoni, kugira ngo uru rwego rurusheho kwitabwaho nka rumwe mu zifite amahirwe akomeye ku iterambere ry’abaturage n’ibihugu.

Imibare igaragaza iterambere ry'ikoreshwa rya telefoni muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara
Iyi nama yitabiriwe n'ibigo bitandukanye by'ikoranabuhanga
Umuyobozi wa GSMA muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Akinwale Goodluck, ubwo hafungurwaga iyi nama mu Rwanda
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagaragaje ko ikoranabuhanga rya telefoni ari ingenzi mu gihe Isi igezemo
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko iki kigo cyiyemeje gukomeza kuza imbere mu iterambere rya serivisi za telefoni mu Rwanda
Zac Cheah yagaragaje telefoni ikoresha ikoranabuhanga rigezweho yakozwe n'ikigo yashinze Pundi X
Ibigo bitandukanye byifashishije iyi nama mu kumurika ibyo bikora
Ibigo byateguriwe umwanya uhagije wo kumurikiramo ikoranabuhanga bigezeho

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza