U Rwanda mu bihugu bine ku Isi bizatangirana n’amabwiriza mashya yo kwita ku bagore batwite

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Kanama 2018 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatoranije u Rwanda, Burkina Faso, u Buhinde na Malawi, ngo bitangiriremo ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mashya yaryo yo kwita ku bagore batwite.

Amabwiriza mashya ya OMS yo kwita ku bagore batwite agamije kongera imbaraga ibihugu bishyira mu kwita ku bagore batwite binyuze mu buryo bwiyubashye, gukurikirana umuntu ku giti cye, guhura cyane hagati y’umubyeyi n’umukurikirana binyuze mu kumupima ndetse no kumukurikirana.

Kumuha amakuru amwerekeyeho ku gihe, ubujyanama mu mitekerereze kani akabihabwa n’abamukurikirana bashoboye, bafite ubumenyi mu bijyanye n’urwego rw’ubuzima.

Amabwiriza yari asanzwe yategenyaga ko umugore utwite, agomba kujya kwa muganga kwipimisha inshuro enye kuva asamye inda kugera abyaye, aho aba akurikiranwa ubuzima bwe n’ubw’umana atwite.

Amabwiriza mashya ateganya ko umugore utwite agomba kubonana na muganga inshuro byibuza umunani. Inshuro imwe mu gihembwe cya mbere cyo gusama, ebyiri mu gihembwe cya kabiri, izindi eshanu zikaba mu gihembwe cya gatatu.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Sayinzoga Félix, yabwiye IGIHE ko impamvu u Rwanda rwatoranijwe ari uko rufatwa nk’igihugu cyakira neza uburyo bushya kibonye.

Ati “U Rwanda bazi ko ari igihugu giha amahirwe uburyo bushya buhaje. Barabizi ko iyo rubishyize mu bikorwa rubigeraho. Bakavuga bati ‘kugira ngo bahe umurongo ibindi bihugu’, bisaba ko bajya ahantu biteze ko ibyo bizagerwaho, n’ahandi kubigeraho bishobora kugorana.”

Yatanze urugero ko mu bindi bihugu OMS yahisemo, hari bimwe bizwi ko kuhageragereza ikintu bigorana nk’u Buhinde kuko butuwe cyane, avuga ko nibimara kugaragara ko ayo mabwiraza yashyizwe mu bikorwa muri ibyo bihugu nta ngorane, nta rwitwazo ibindi bihugu bizagira.

Icyo ngo kizaba ari igihamya ku bindi bihugu bishobora kuvuga ko byananiwe kuyubahiriza kandi hari ahandi yubahirijwe bigakunda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashizwe ahagaragara kuri uyu wa 14 Kanama, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko ibisabwa na OMS uburyo bwo kongera ingufu mu kwita ku buzima bw’umubyeyi mu Rwanda no kuziba ibyuho bigihari.

Ati “Aya mabwiriza ni ingenzi kuri twe, kwita ku mugore utwite ni ingenzi kuko bimugiraho ingaruka nziza yaba mu gutwita kwe, kugabanya impfu z’ababyeyi n’iz’abana bato”.

Yakomeje avuga ko binyuze mu kongera inshuro umugore utwite abonana na muganga, bishobora kuziba icyuho kiri mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Ku wa 13-14 Kanama, abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda bakoze inama igamije kunoza uburyo bwo gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya ya OMS yo gupima umugore utwite, banungurana ibitekerezo ku buryo azashyirwa mu bikorwa hagendewe ku yari asanzwe akoreshwa.

Bimwe mu byaganiriwe bishobora kuzifashishwa mu kuyashyira mu bikorwa harimo ko serivisi zifasha abagore batwite kwipimisha zishobora kuzashyirwa ku rwego rw’akagari. Ibi ni ukugira ngo ntibagorwe no kujya kwipimisha, gushimangira gahunda Leta ifite yo kongera umubare w’abaganga, gushyira ibyuma byerekana imiterere y’umwana mu nda ku bigo nderabuzima n’izindi.

Gushyira gahunda zo gupimira abagore batwite ku kagari bishobora kuzaba igisubizo kuko OMS ivuga ko imwe mu mbogamizi izitira abagore kujya kwipimisha inshuro ziteganywa igihe batwite ari urugendo rurerure bakora.

Ubushakashatsi buheruka ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima bwabo mu Rwanda, DHS, bwagaragaje ko igipimo cy’umubare w’abagore bapfa babyara ari 210/ 100 000. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu myaka irindwi kizagabanuka kikagera ku 126/ 100 000, umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu na cyo kizagabanuka kigere kuri 25/1.000 kivuye kuri 50/1.000.

U Rwanda mu bihugu bine ku Isi bizatangirizwamo ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza mashya ya OMS yo kwita ku bagore batwite

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza