Kwamamaza

U Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kugira impamyabushobozi nyinshi za ‘CPT’

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 12:39' na Ezechiel Mbananabo


U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu kugira umubare munini w’abantu bafite impamyabushobozi mpuzamahanga y’icyubahiro, CPT (Certified Performance Technologist) zihabwa abafite ibikorwa by’indashyikirwa bakoze bikagira uruhare mu kuzamura umusaruro w’ibigo bakorera.

Imyamyabushobozi za CPT zitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga ugamije kuzamura umusaruro w’ibigo cyangwa umuntu ku giti cye (International Society for Performance improvement, ISPI), igatangwa hashingiwe ku burambe umuntu afite mu kazi.

Iyi mpamyabushobozi yemewe ku Isi yose, igashimangira ko uwayihawe ari impuguke ngishwanama kandi ashobora gufasha abantu batandukanye ndetse n’ibigo kuzamura umusaruro w’ibyo bikora.

Kuri uyu wa 9 Kanama 2016 nibwo abanyarwanda 15 barimo abagore batatu n’abagabo 12 bahawe impamyabushobozi zo kuri uru rwego, mu muhango wabereye i Kigali.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ugamije gufasha abantu n’ibigo kuzamura umusaruro(RSPI), ishami rya ISPI, Makuza Jean Marie Vianney, ahamya ko u Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rubonye umubare munini w’abafite bene izo mpamyabushobozi za ‘ CPT’.

Yagize ati“Ibindi bihugu usanga bifite nka batanu, ndetse hari n’ibitabafite kuko ni ibintu bishya bidashingira ku rwego rw’amashuri umuntu afite. Mu bihugu byinshi byo muri Afurika usanga gahunda yo gutanga iyi mpamyabushobozi itarahagera,ndetse bitaramenya n’umuryango uzitanga.”

Yakomeje avuga ko Abanayarwanda babonye CPT bitezweho gufasha abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo kuzamura umusaruro, ku buryo bishobora kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi (NCBS), Kayitesi Judith Katabarwa, akaba n’umwe mu babonye impamyabushobozi ‘CPT’ yabwiye IGIHE ko ashimishijwe no kuyibona nubwo bitari byoroshye kuko yatangiye kuyishaka mu 2014 binyuze mu kugaragaza imishinga y’ibyo yakoze.

Yagize ati“Ntabwo byari byoroshye kuko twari dufite umuntu ugenzura ibyo dukora, atwereka ibyo tugomba kuzuza kugira ngo dukurikize ibisabwa ngo umuntu abone iyo mpamyabushobozi.”

Kugira ngo umuntu akorere iyi mpamyabushobozi bishobora kumutwara amezi ari hagati y’atandandatu n’imyaka ibiri, bitewe n’ubushobozi bwe mu kugaragaza ibyo yakoze.

Asabwa kwerekana imishinga itatu isobanura ibyo yakoze by’indashyikirwa ikoherezwa ku cyicaro cya ISPI muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igakorerwa ubugenzuzi.

Kayitesi afite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’ubugenzuzi n’ikurikiranabikorwa, yavuze ko yakoze imishinga ijyanye no kubaka ubushobozi bw’abantu, bityo kubona iyi mpamyabushobozi bikaba bigiye kumufasha kurushaho kunoza akazi ke.

Uyu muhango wanitabiriwe n’umuyobozi Mukuru wa ISPI ku rwego rw’Isi, Klaus Wittkhun.

Umuryango ISPI watangiye mu 1962, ukorera mu bihugu bikabakaba 50 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ibindi. Watangiye gukorera mu Rwanda kuva 2013.

Bamwe mu babonye impamyabushobozi na bake mu bitabiriye umuhango
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi za CPT
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ugamije gufasha abantu n’ibigo kuzamura umusaruro(RSPI), ishami rya ISPI, Makuza Jean Marie Vianney
Umuyobozi Mukuru wa ISPI ku rwego rw’Isi, Klaus Wittkhun

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved