00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Igikomangoma Andrew cyarezwe gufata ku ngufu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Ababuranira Virginia Giuffre washinje Igikomangoma cy’u Bwongereza kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato inshuro ebyiri, bavuze ko bamaze gutanga impapuro zikubiyemo ibirego kugira ngo urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi.

Mu kwezi gushize nibwo Giuffre yashyikirije ubutabera bw’i New York ikirego cye ashinja Igikomangoma Andrew kumufata ku ngufu agifite imyaka 17.

Uregwa yahise abitera utwatsi avuga ko atibuka uwo mugore umushinja. Ni mu gihe hari amafoto yafashwe mu 2001 abagaragaza bombi bari kumwe mu nzu i Londres.

Umuvugizi w’Igikomangoma Andrew yanze kugira icyo abitangazaho mu gihe hagitegerejwe ko umucamanza yemeza niba koko izo mpapuro zamaze kwakirwa.

Igikomangoma Andrew, ni umwana wa gatatu akaba umuhungu wa kabiri w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II na Prince Philip.

Giuffre w’imyaka 38 ari mu bantu bashinjaga Jeffrey Epstein wiyahuye mu 2019 ubwo yari muri gereza ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Giuffre yavuze ko yajyanywe mu Bwongereza agifite imyaka 17 agakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’Igikomangoma Andrew, akanavuga ko bongeye kuryamana i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugo rwa Epstein.

Igikomangoma Andrew cyajyanywe mu nkiko gishinjwa ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .