U Bwongereza bwishimiye ko u Rwanda ruzakira inama ya Commonwealth mu 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2018 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yatangaje ko Guverinoma ye yishimiye ko u Rwanda muri Mata uyu mwaka rwatoranyijwe kwakira inama y’abakuru b’ibihugu ya Commonwealth mu 2020.

Inama ya Commonwealth ihuza abakuru ba za Guverinoa zo mu bihugu byose bigize uyu muryango, iba buri myaka ibiri mu gihugu cy’ikinyamuryango gitandukanye hanyuma ikayoborwa n’Umuyobozi w’Igihugu cyayakiriye. Iheruka yabereye mu Bwongereza mu Mujyi wa Londres muri Mata.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, aherutse kubwira abanyamakuru ko igihugu cye cyishimiye kuba u Rwanda rwaratoranyijwe ku kwakira iyi nama.

Ati “Twishimiye ko u Rwanda rwatoranyijwe ku kwakira inama itaha ya Commonwealth izaba mu 2020. Ruzaba ari umunyamuryango winjiyemo vuba uyakiriye […] Aya ni amahirwe akomeye k’u Rwanda yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kwereka Isi yose icyo rushoboye.”

U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009 ruba kimwe mu bihugu 53 bigize uyu muryango. Rwabaye igihugu cya kabiri cyinjiye muri uyu muryango kitarabaye mu bukoloni bw’Abongereza nyuma ya Mozambique.

Mu nama iheruka ya Commonwealth, ibihugu byaganiriye ku bijyanye n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ikoreshwa ry’ibikoresho bya Plastique.

Ambasaderi Lomas yavuze ko imyaka ibiri iri imbere izaha umwanya u Rwanda wo kwerekana icyo rushobora gukora kuri izi ngingo mu gutuma rukomeza kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Abayobozi bo mu bihugu bya Commonwealth bahuriye mu Mujyi wa Londres kuva ku wa 19 kugera ku wa 20 Mata, baganira ku buryo uyu muryango wagira uruhare mu hazaza heza b’Isi.

Abayobozi bameranyije ku masezerano ajyanye no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bashimangira ibikorwa by’amahoro ndetse n’ibijyanye na internet yizewe, kuhaba uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Mu nama itaha byitezwe ko bazaganira ku bijyanye n’ibibazo bikomeje kwibasira ubuzima bw’abantu mu bihugu bitandukanye. Ikibazo kijyanye kandi n’imihindagurikire y’ibihe nacyo ni kimwe mu bizaganirwaho.

Abayobozi bari bitabiriye inama iheruka ya Commonwealth ubwo bafataga ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame aramukanya n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza