U Bwongereza bwatangiye iperereza ku banyarwanda batanu bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Mata 2018 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yatangaje ko urwego rw’ubugenzacyaha mu gihugu cye bwatangiye iperereza ry’ibanze ku banyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashize imyaka 12 u Rwanda rusabye u Bwongereza ko Emmanuel Nteziryayo, Vincent Brown (Bajinya), Charles Munyaneza, Célestin Mutabaruka na Célestin Ugirashebuja bazanwa mu Rwanda bakaburanishwa ku byaha bya Jenoside bakekwaho.

Nyuma yo kubona ko hashize igihe u Bwongereza bwaranze kubohereza, umwaka ushize u Rwanda rwasabye icyo gihugu kubaburanisha.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko ubugenzacyaha bw’u Bwongereza bwatangiye iperereza ry’ibanze.

Yagize ati “Nabwiye Minisitiri na Guverinoma ko iki ari ikibazo kituraje ishinga. Ni ikibazo cy’inzego z’ubutabera si icya politiki ku buryo twacyinjiramo. Icyo dukora ni uguha icyizere Minisitiri ko urwego rw’ubugenzacyaha rwatangije iperereza ry’ibanze rureba niba bagezwa imbere y’ubutabera bw’u Bwongereza, ubushinjacyaha nibwo buzafata uwo mwanzuro. Icyo nizeza Guverinoma y’u Rwanda ni uko iki kibazo kituraje ishinga kandi tugikurikiranira hafi.”

Minisitiri Busingye yavuze ko kuburanisha aba bantu biri gufata igihe kinini ku buryo hari impungenge ko bashobora kuva ku Isi bataburanishijwe.

Yagize ati “Imyaka 11 irashize dutangiye gusaba ko aba bantu boherezwa mu Rwanda kuburanishwa, hashize umwaka umwe dusabye ko niba badashoboye kohereza abo bantu bababuranisha. Nagaragaje ko kuri twe igihe kiri kuba kinini. Kuba aba bantu bagezwa mu butabera bakaba abere cyangwa bagahamwa n’ibyaha nicyo cy’ingenzi mu buzima bwabo. Ntacyo byaba bimaze bamaze gupfa.”

Abajijwe niba nyuma yo guhura na Ambasaderi hari icyizere, Busingye yavuze ko abyizeye kuko byavuzwe n’Umuyobozi uhagarariye igihugu.

Ati “Nta cyizere kirenze icyo nari nsanganywe mu gitondo ariko ni umuyobozi uhagarariye igihugu, nta mpamvu n’imwe nta kwizera ibyo yambwiye, ni ugutegereza nkabireba.”

Inkiko zo mu Bwongereza zagiye zifata umwanzuro wo kutohereza abo bantu zivuga ko nta butabera bwuzuye bahabwa mu Rwanda ariko Busingye yabihakanye.

Yagize ati “Biriya ni ibinyoma, ntabwo ari byo. Hari ibihugu byinshi byohereje abantu aha, barimo baraburana. Ntabwo ntekereza ko twaba dutegereje abaturuka mu Bwongereza ngo babe ari bo batabona ubutabera hanyuma abandi bose babubone.”
Aba bagabo kandi hari abagiye bagaragaza ko Leta y’u Rwanda ibakurikiranye kubera impamvu za Politiki aho kuba iz’ibyaha bya Jenoside.

Busingye nabyo yabihakanye, avuga ko inkiko zo mu Rwanda zidakurikirana abantu kubera ibitekerezo bya politiki.

Ati “Nta mashyaka nari numva bahagarariye keretse niba n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari gahunda ya politiki. Inkiko zo mu Rwanda zikora nk’inkiko z’ahandi, ufite ibitekerezo bye bya politiki byaba bibi byaba byiza ntabwo abikurikiranwaho n’inkiko. Nta nkiko ziburanisha zidashingiye ku gitabo cy’amategeko ahana n’amategeko ariho.”

Aba Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ni bantu ki?

Bajinya Vincent bita Brown: Akekwaho kuba mu itsinda ryari rifitanye isano ya hafi na Perezida Habyarimana Juvénal wari Perezida mu gutegura Jenoside no kwica Abatutsi benshi muri Kigali. Ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa kuri za bariyeri ku bufatanye n’interahamwe.

Bajinya yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza ku ya 28 Ukuboza 2006, nyuma y’ubusabe bwa Leta y’u Rwanda.

Bajinya yasabye ubuhungiro mu Bwongereza, mu gihugu yakoreyemo imyaka myinshi nk’umuganga mu bitaro bya Praxis ndetse aza no guhindura izina rye yiyita Vincent Brown.

Mutabaruka Célestin yahoze ari Pasiteri mu itorero ry’abapantekote, aregwa kugira uruhare mu gufatanya n’Interahamwe mu gutegura, guhagarikira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abasaga ibihumbi 20 barimo abagabo abagore n’abana.

Munyaneza Charles yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kinyamakara mu Perefegitura ya Gikongoro, na we aregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ndetse no kuyobora ibitero byagabwaga ku mugezi wa Mwogo muri Gikongoro byaguyemo abatutsi benshi.

Ugirashebuja Célestin yavutse mu 1953. Yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura Gitarama, na we aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari ayoboye. Bivugwa ko yatanze itegeko ku nterahamwe ryo kwica Abatutsi bari bajyanywe ku biro bye kuri komini, abaha n’amabwiriza yo kujya guhiga Abatutsi aho byakekwaga ko bihishe ngo bicwe.

Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Kane mu 1994, Ugirashebuja yayoboye igitero cy’abagendaga bahiga ndetse bakanafata ku ngufu abagore.

Akimara kugera mu buhungiro yakomeje gutangaza amagambo abiba urwango hagati y’Abanyarwanda.

Nteziryayo Emmanuel yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa muri Gikongoro aregwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Yayoboye kandi interahamwe mu bwicanyi bwabereye muri ako gace bwaguyemo abatutsi benshi. Mu Bwongereza yabayeyo yihishahisha ndetse yiyita Emmanuel Ndikumana.

Ambasaderi Jo Lomas yavuze ko u Bwongereza bwatangiye iperereza ku banyarwanda bakekwaho Jenoside
Busingye yavuze ko byaba bibabaje abakekwaho ibyaha bapfuye batagejejwe imbere y'ubutabera
Minisitiri Busingye (ibumoso) na Ambasaderi Jo Lomas nyuma y'ibiganiro
Minisitiri Busingye yavuze ko kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu Bwongereza biri gutinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza