U Bwongereza bwashimangiye ko hari gushakwa igisubizo ku Banyarwanda babakehwaho Jenoside bucumbikiye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Kamena 2018 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yatangaje ko yumva impamvu u Rwanda rutishimiye kuba ubutabera bw’icyo gihugu bwaranze kohereza abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, arusezeranya ubufatanye mu gukemura icyo kibazo.

Hashize imyaka 11 u Rwanda rutanze inyandiko zo guta muri yombi no kuburanisha Emmanuel Nteziryayo, Vincent Brown (Bajinya), Charles Munyaneza, Célestin Mutabaruka na Célestin Ugirashebuja, bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Gusa ubu busabe bwagiye buhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba icyo gihugu cyaranze kubohereza, nko ku wa 22 Ukuboza 2015 ubwo abacamanza b’urukiko rw’i Londres bategekaga ko abo bashakishwa batoherezwa mu Rwanda kuko batabona ubutabera.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Amb. Jo Lomas, yavuze ko nubwo icyo cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga kandi kitavuguruzwa, ubusabe bw’u Rwanda butakwirengagizwa.

Yagize ati “Urukiko rw’Ikirenga rwacu rwanze kubohereza ariko ndashaka gusobanura neza ko atari umwanzuro wa politiki, ni umwanzuro w’ubutabera. Twumva neza impamvu z’akababaro ka guverinoma n’abaturarwanda kandi twumva neza impamvu mwifuza ko bashyikirizwa ubutabera. Turi gukorana dushaka igisubizo, ntabwo turi kubyirengagiza.”

Ambasaderi Lomas yavuze ko nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko baburanishirizwa byibuze muri icyo gihugu kandi ko imirimo yabyo yatangiye.

Yakomeje agira ati “Twasabwe kubaburanisha kandi twatangiye kubakoraho iperereza ry’ibanze tureba ubwoko bw’ibirego baregwa. Biracyari mu ntambwe z’ibanze.”

Mu ntangiriro za Mata uyu mwaka nibwo urwego rw’ubugenzacyaha mu Bwongereza rwatangiye kubakoraho iperereza ry’ibanze.

Nk’uko The New Times yabitangaje, muri icyo kiganiro uyu muyobozi yanavuze ko izindi ngingo zirimo amasezerano u Rwanda ruheruka kugirana na Arsenal FC ngo izajye yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore. Yavuze ko yizeye ko azabyarira inyungu impande zombi, anifuriza u Rwanda kubona umusaruro rwifuza.

Hanagarutswe ku kigega cy’Abongereza cy’iterambere (DFID), aho Umuyobozi wacyo, Sarah Metcalfe, yavuze ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari y’u Rwanda kizatangamo ama-pound miliyoni 57, azifashishwa mu gushyigikira gahunda zo guteza imbere ubukungu n’ibindi.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas
Celestin Ugirashebuja na Nteziryayo Emmanuel ni bamwe mu bakurikiranywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza