U Bushinwa bwizihije imyaka 70 ya Repubulika ya rubanda bushima imiyoborere y’u Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko igihugu cye gishima imibanire myiza ikomeje kuranga ibihugu byombi, avuga ko iterambere riri mu Rwanda ryagizwemo uruhare n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Amb. Hongwei yabigarutseho ku wa Gatanu ubwo igihugu cye cyizihizaga isabukuru y’imyaka 70 y’ishingwa rya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Ambasade y’icyo gihugu mu Mujyi wa Kigali.

Amb. Hongwei yavuze ko umwaka wa 2019 atari mwiza gusa ku Bushinwa ahubwo ari nako bimeze ku Rwanda kuko narwo rwizihije imyaka 25 rwibohoye, ndetse imyaka 48 ikaba ishize hatangijwe imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ishyirwaho rya Repubulika mu Bushinwa mu myaka 70 yabaye imyaka y’impinduka mu butegetsi bw’u Bushinwa, ishyirwaho ry’ishyaka rya gikomunisite ryagaragaje gukorana imbaraga, kwihangana n’ibindi, twatangiriye ahantu habi ariko ubu u Bushinwa cyabaye igihugu gikomeye ku isi.”

U Bushinwa bwavanye abaturage barenga miliyoni 700 mu bukene, ubu ni igihugu cya kabiri ku isi mu kugira ubukungu bukomeye ndetse kikaba gitanga 30% by’ubukungu bw’Isi.

Iki gihugu cyemera ko kidashobora gutera imbere mu gihe cyafunga amarembo yo hanze, kandi ko Isi nayo ntiyatera imbere idafatanyije n’u Bushinwa.

Amb. Hongwei avuga ko u Bushinwa bwishimiye ko u Rwanda rwifatanyije nabwo mu kwizihiza iyi myaka 70 nk’uko nabwo bwabigenje ubwo rwizihizaga imyaka 25 yo kwibohora, ashimangira ko imibanire y’ibihugu byombi ijyanye n’imiyoborere myiza.

Ati “Kuva u Rwanda rwibohora tariki 4 Nyakanga 1994 ndetse n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, igihugu cyageze kuri byinshi mu bukungu n’ibindi, u Rwanda nicyo gihugu kirimo gutera imbere ku mugabane wa Afurika. Iki kandi nicyo gihugu cyo gukoreramo mu gihe bwaba bwije ukaba ufite umutekano, iki ni igihugu cya kabiri mu korohereza ishoramari, nicyo gihugu kandi gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Yavuze ko urugendo rwa Perezida w’u Bushinwa mu mwaka ushize rwongereye uyu mubano, ibihugu byombi kandi bishyize imbere ubufatanye mu kugarura amahoro ku isi.

Yagaragaje ko mu myaka itanu ishize imishinga irenga 50 y’Abashinwa yaje ku isoko ry’u Rwanda, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 250 z’amadorali ya Amerika.

Bimwe mu byo ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bumaze kugeraho, yagaragaje ko birimo ko ikigo Alibaba cyatangirije mu Rwanda uburyo bwo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi bikazafasha ibicuruzwa byo mu Rwanda kuba byagera ku isoko ry’u Bushinwa.

Hubatswe kandi inyubako ikorerewamo n’ibigo bitandukanye ndetse muri Kamena uyu mwaka RwandAir yatangije ingendo zerekeza mu Bushinwa. U Bushinwa kandi bwagize uruhare mu kwigisha akarasisi ingabo z’u Rwanda zakoze ku munsi wo kwibohora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe, yashimiye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, anashima iki gihugu uburyo gishyigikira umugabane wa Afurika mu Muryango w’Abibumbye.

Yagize ati “U Rwanda rushimira Perezida w’u Bushinwa kuri gahunda yafashe yo gukomeza guteza imbere igihugu cye. Muri Kamena ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ya miliyoni 42.8 z’amadorali azafasha kwagura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka, kwagura uyu muhanda bizafasha kugabanya akavuyo k’imodoka.”

Yavuze kandi ko u Bushinwa bufasha abanyeshuri b’abanyarwanda gubabwa ubumenyi ndetse rwiteguye gukorana nabwo mu gihe kiri imbere.

Abashinwa batari bake bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 70 ya Repubulika y'u Bushinwa
Abanyarwanda bagaragaje imwe mu mikino njyarugamba batozwa n'Abashinwa
Abanyarwanda nabo bagaragaje ubuhanga muri uyu mukino
Abanyeshuri b'abanyarwanda bagaragaje ko bazi no kuririmba mu Gishinwa
Abashinwa baba mu Rwanda bagaragaje imikino ya Kung Fu muri uyu muhango
Abashinwa bateye imbere mu mikino yo kwirwanaho bakoresheje amaboko
Amafunguro yari yateguriwe abitabiriye uyu muhango
Amb Nduhungirehe ari kumwe na Amb Rao Hongwei uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda
Amb Nduhungirehe yavuze ko u Bushinwa ari umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda mu myaka 48 ishize
Amb Nduhungirehe yeretswe bimwe mu bigize imiterere y'u Bushinwa
Amb w'u Bushinwa mu Rwanda yashimye Perezida Kagame ku miyoborere ye yatumye kiba igihugu giteye imbere mu buryo bwihuse
Amb. James Kimonyo wagizwe ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa yitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza