U Bushinwa bwageneye Kaminuza y’u Rwanda ibikoresho bizafasha abarimu kwigisha bakoresheje iyakure

Yanditswe na Habimana James
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Igihugu cy’u Bushinwa kibicishije muri ambasade yacyo mu Rwanda, cyateye inkunga y’ibikoresha Kaminuza y’u Rwanda bizafasha abarimu kuba batanga amasomo hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Iki ni igikorwa cyabereye muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2019.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yavuze ko ibi bikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri mu gihe barimo kwiga, byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw.

Yagize ati “Ibi ni ibikoresho byo kwigisha. Birimo projecteurs, camera zizafasha abarimu kwigisha bakoresheje uburyo bw’iyakure n’ibindi. Twari dukeneye ibikoresho byafasha ko abarimu bashobora gutanga amasomo ku yindi Koleji batagombye kuva aho bari, ubu ibi bikoresho bigiye koherezwa muri Kaminuza ya Nyagatare na Rusizi.”

Mu bindi u Bushinwa bwiteguye gufashamo u Rwanda ngo harimo ko abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bashaka kongera ubumenyi bashobora kujya kwihugura muri icyo gihugu.

Umujyanama mu bya politike muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun, yavuze ko batazahwema gufasha u Rwanda aho bikenewe.

Ati “U Bushinwa busanzwe bufasha u Rwanda buri mwaka aho abanyeshuri b’abanyarwanda bajyayo kwiga, twiteguye no gufasha abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda bashobora kujyayo kongera ubumenyi.”

Prof Ijumba yavuze ko u Bushinwa busanzwe bufatanya na Kaminuza y’u Rwanda ku bigo bikora ubushakashatsi ku by’ingufu mu gihugu.

Iki gihugu ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bikorwa bijyanye by’iterambere, haba mu bucuruzi, umutekano, uburezi n’ibikorwaremezo n’ibindi, mu mubano umaze imyaka 45.

Iki ni igikorwa cyabereye muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda iherereye mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yavuze ko ibi bikoresho bahawe bizafasha abanyeshuri mu gihe barimo kwiga
Umujyanama mu bya politike muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun, yavuze ko biteguya gukomeza ubufatanye n'u Rwanda
Ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri mu gihe barimo kwiga, byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw
Prof Ijumba yavuze ko u Bushinwa busanzwe bufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu bigo bikora ku bushakashatsi ku by’ingufu
Mu bindi u Bushinwa bwiteguye gufashamo u Rwanda ngo harimo ko abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bashaka kuzongera ubumenyi bwabo bashobora kujya kwihugura mu Bushinwa

Amafoto:Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza