U Burusiya: Putin yirukanye Abadipolomate ba USA barenga 750

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko abakozi 755 bakoreraga Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu n’indi miryango iyishamikiyeho bagomba gusubira iwabo.

Uyu mwanzuro wafashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize uzatangira kubahirizwa bitarenze tariki ya 1 Nzeri 2017. Bizatuma hasigara abagera kuri 455 bangana n’abo u Burusiya bufite muri Amerika.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, mu birukanwe harimo n’Abarusiya bakorera imiryango ishamikiye kuri Leta ya Amerika, abakozi b’Ambasade ndetse buteganya gufatira inzu z’ibiruhuko n’ububiko bakoreshaga.

Abinyujije kuri televiziyo y’igihugu, Putin yatangaje ko hari abasaga 1000 bari mu mirimo yabo ariko 755 muri bo bagomba kuva mu gihugu.

Yakomeje agaragaza ko atifuza impinduka mu mubano w’u Burusiya na Amerika kuko ahamya ko ubufatanye bw’ibihugu byombi hari umusaruro bwatanga, ari nayo mpamvu adateganya gufata izindi ngamba zikaze.

U Burusiya bwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kwihimura kuri Amerika nyuma y’aho ibafatiye ibihano kubera kwigarurira agace ka Crimea mu 2014, no kuba bwarivanze mu matora yabaye mu Ugushyingo 2016.

Mu Ukuboza 2016, ubutegetsi bwa Obama bwirukanye abadipolomate b’Abarusiya 35 ndetse bunafatira amazu yabo abiri nyuma yo gushinja u Burusiya kwinjira mu mabanga y’ishyaka ry’aba-democrates n’umukandida waryo, Hillary Clinton.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Amerika yatangaje ko iteganya gufatira ibihano bishya u Burusiya, ibintu bitashimishije abashoramari bo ku mugabane w’u Burayi basanzwe bashora imari yabo mu bigo by’Abarusiya bicuruza gaz na peteroli, kuko na bo bashobora kugerwaho n’ingaruka.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza