U Burusiya bushobora kongera buruse zihabwa Abanyarwanda zikagera kuri 70

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Kamena 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bajya kwiga mu Burusiya kuri buruse z’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iki gihugu, bashobora kwiyongera bakava kuri 15 bakagera kuri 70 umwaka utaha.

Imibare ya Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya igaragaza ko kuri ubu higa Abanyarwanda bagera ku 120, barimo 75, bigira kuri buruse za Leta abandi basigaye biga biyishyurira. Uretse Umunyarwanda umwe ukorera impamyabumenyi ya PhD, mu bijyanye n’imibanire, abandi biga amasomo y’ubuvuzi, ubumenyi na Engineering.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwasabye ko buruse ruhabwa zakongerwa zikagera kuri 70, byashoboka zikagera no ku ijana.

Yagize ati “Hari gahunda koko Leta y’u Rwanda yasabye u Burusiya ko twakongererwa imyanya duhabwa buri mwaka, uyu mwaka twahawe 15 bazaza kwiga mu kwezi kwa Cyenda, tukaba duteganya ko umwaka utaha tuzahabwa 70 kuko nizo twasabye, ariko ndimo ndatekereza niba tutanasaba n’ijana kuko twazibona.”

Akomeza avuga ko izi buruse zishobora kongerwa kuko icyitabwaho ari uko izo baguhaye uzikoresha neza, utazikoresha bakazikwambura zigahabwa abandi.

Mujawamariya yemeza ko icyifuzo ari uko u Rwanda rutazajya mu bihugu bidashobora gukoresha buruse rwahawe, ahubwo rukajya mu bihugu bishobora gutwara izo ibindi byananiwe gukoresha.

Ati “Ntabwo twifuza ko u Rwanda rwajya mu mubare w’ibihugu bidashobora gukoresha buruse rwahawe kuko turacyafite urubyiruko rwacu rukeneye kwiga. Dukeneye ubumenyi kandi bufite ireme.”

Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ukongera umubare w’Abanyarwanda bajya kwiga mu Burusiya.

Yagize ati “Uretse buruse dusanzwe dutanga, tugiye kongera uwo mubare duhereye umwaka utaha, twongere umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Burusiya.”

U Burusiya bufite umwihariko mu burezi

Amb. Mujawamariya yemeza ko uburezi bw’u Burusiya bufite aho butandukaniye n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, kuko bigisha bafite intego y’uko uzajya gutanga umusanzu aho ukomoka.

Ati “Ni igihugu cyigisha umuntu yarangiza kikamwohereza iwabo. Iyo umaze ukwezi urangije ugomba gutaha iwanyu kuko bakubwira ko waje kwiga kugira ngo ufashe iwanyu, ufashe igihugu cyanyu, utaje kugira ngo ugume iwabo. Ntabwo bashobora kuguha akazi”.

Akomeza agira ati “Urumva ko bitandukanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aho batujyanira abana cyangwa natwe tukabijyanirayo, barangiza kwiga bakagumayo bagahabwa akazi”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya mu rwego rw’uburezi uteye imbere kuko hari abarimu bo muri Kaminuza z’iki gihugu baza gukora ubushakashatsi mu ishyamba rya Nyungwe, kuko hari ibimera bisigaye hano gusa mu Rwanda.

Abo bashakashatsi mu by’ibinyabuzima bamaze kuza mu Rwanda inshuro eshatu bagakora ubushakashatsi ku bimera, ku ndabo zirimo kuko bavuga ko ari mu Rwanda zisigaye gusa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, ubwo yaganiraga na IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza