Kwamamaza

U Burusiya: Abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco ry’ubugeni n’ubukorikori(Amafoto)

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 18:12' na IGIHE


U Rwanda ni kimwe mu bihugu byahagarariwe mu iserukiramuco ry’ubugeni n’umuco rizwi ku izina rya Gatingo. Iri serukiramuco ryaraye ritangiye kubera mu cyanya cyo kwinezeza (amusement park) cyitwa Diva Ostrov giherereye mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya.

Binyuze muri ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, u Rwanda rweretse amagana y’abantu umuco warwo binyuze mu myambarire, n’imurika ry’ubukorikori n’ubugeni.

Aho u Rwanda rumurikira kandi hatangirwa amakuru arambuye ku Rwanda arimo cyane cyane ayerekeranye n’ishoramari ndetse n’ubukerarugendo hagamijwe gushishikariza abatuye mu mujyi wa Petersburg babishoboye gusura no gushora imari mu Rwanda.

Iri serukiramuco Gatingo ryitabiriwe n’ibihugu byiganjemo ibituruka ku mugabane wa Africa na Asia rikaba rizasozwa ku cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016.

Aho Abanyarwanda bamurikaraga
Aho u Rwanda rwamurikiraga hatangirwaga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n'ishoramari
Ababishoboye bashishikarijwe gushora imari yabo mu Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved