Kwamamaza

U Burundi bwakumiriye zimwe mu modoka z’Abanyarwanda ku mupaka w’Akanyaru

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 18:42' na IGIHE


Zimwe mu modoka zitwara abagenzi zivuye cyangwa zigana mu Rwanda ntizemerewe kurenga umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi kuri uyu wa 4 Kanama 2016,ahazwi nko ku Kanyaru.

Imodoka zakumiriwe zirimo iza Agence ya Volcano na Aigle du Nord bikaba bivugwa ko izindi zambuka uko bisanzwe.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibamze mu Karere ka Nyaruguru gakora kuri uyu mupaka aravuga ko abashinzwe umupaka ku uruhande rw’u Burundi batangaje ko bahawe amabwiriza aturutse mu nzego nkuru z’ubutegetsi abasaba ko nta modoka y’imwe muri izi agence yemerewe kurenga umupaka.

Imodoka zivuye i Burundi na zo ngo ntizemerewe kwambuka nk’uko bisanzwe ahubwo abagenzi bemerewe kwambuka n’amaguru bagatwarwa n’imodoka zo mu gihugu cyabo kimwe n’uko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda.

Ubuhamya bw’abaturiye uyu mupaka buvuga ko imodoka zivuye i Butare ari zo zitwara abanyarwanda bavuye i Burundi.

Nta mpamvu izwi yatumye hafatwa icyemezo nk’iki icyakora birakekwa ko kigamije gukoma mu nkokora ubucuruzi bwa bamwe mu banyarwanda bafite ibyo bakorera ku butaka bw’u Burundi.

U Burundi buherutse gufata icyemezo cyo gukumira ibicuruzwa byose bituruka mu Rwanda, cyanenzwe n’u Rwanda ruvuga ko ari ukurenga ku masezerano ya EAC y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) bihurira ku masezerano y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, anagabanya imisoro ku bikorerwa mu bihugu binyamuryango.

Gusa kimwe muri ibyo bihugu iyo gihagaritse ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage bacyo no ku bukungu bwacyo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved