00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bugereki bwahaye u Rwanda inkingo 200.000 za Covid-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwakiriye dose 200.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca rwahawe n’u Bugereki biturutse ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye mu bya gisirikare.

Izi nkingo zageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zitwawe n’Indege y’Igisirikare cy’u Bugereki.

Zakiriwe hashize amasaha make u Rwanda rwakiriye dose 108.000 za Johnson & Johnson rwaguze binyuze muri gahunda ya AVAT yo kugura no gukwiza inkingo mu bihugu bya Afurika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko izo nkingo zatanzwe kubera umubano ibihugu byombi bifitanye binyuze mu gisirikare.

Ati “Ni wa mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu. U Bugereki bwafashe iya mbere mu gufasha ibindi bihugu gukingira abantu benshi.”

“Bitewe n’umubano mwiza uri hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda binyuze cyane cyane mu ngabo, izi nkingo zaje muri ubwo buryo.”

Yavuze ko zigiye koherezwa mu bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.

Abagera kuri 50% muri Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, naho 80% bahawe dose imwe.

Yakomeje ati “Mu ntara turacyari kuri 20%, biradufasha rero kuzamura umubare w’abakingirwa no gukomeza guhangana na COVID-19 muri rusange.”

Intego ihari ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022 byarimba bakarenga.

Inkunga u Bugereki bwohereje ibonetse ny’uma y’uko muri Nyakanga 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu, rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

Icyo gihe yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bugereki, Alexandros Diakopoulos, ni we washyikirije Minisiteri y’Ubuzima izo nkingo.

Yavuze ko ari igihamya ndakuka cy’uko icyo gihugu cyifuza umubano mwiza n’u Rwanda.

Yakomeje ati “Biragaragaza ugushyigikirana kwacu n’Abanyarwanda […] Twizeye ko uretse kuba iyi ari inyungu ku buzima bw’Abaturarwanda, ari n’intambwe ya mbere ikomeye ku mubano mwiza w’ibihugu byombi.”

Yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu afite gahunda yo gusura u Rwanda, ibintu asanga “bizatuma umubano urushaho gukomera haba mu bya politiki n’ibya gisirikare.”

Mu ntangiriro za Kanama Minisiteri y’Ubuzima yasabye abahawe dose ya mbere ya AstraZeneca bacikanywe n’iya kabiri kujya gufata iyo mu bwoko bwa Pfizer.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yagize ati “Umuntu wafashe urukingo rwa AstraZeneca ashobora no gufata urwa kabiri rwa Pfizer ntagire ikibazo ahubwo bikaba byamuha ubudahangarwa bufatika.”

Mu mezi ashize inkingo za AstraZeneca zabaye nke kubera imikorere y’uruganda yasaga n’iyasubiye inyuma biturutse ahanini ku buryo u Buhinde zikorerwamo bwari bwugarijwe bikomeye na Coronavirus yihinduranya yiswe Delta.

Dr Mpunga yabajijwe uko byagenda izi u Rwanda rwakiriye zimaze gutangwa hakabura izindi z’ubwo bwoko, asubiza ko bahabwa izihari kuko zose zemejwe.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo gukoresha inkingo zose zemewe n’Umuryango w’Abibumbye kandi zigaragaza ko zifite ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 […] Kuzivanga birakorwa mu bihugu bitandukanye, ariko twebwe twafashe umwanzuro w’uko tubanza gukingiza urukingo rumwe [ku zitangwaho dose ebyiri], ari nako turabigenza kuri izi dutanga dose 100.000, izindi tukazibaha nyuma y’iminsi 28.”

Kugeza ubu u Rwanda rukingira COVID-19 rwifashishije AstraZeneca, Johnson & Johnson, Pfizer ndetse na Sinopharm.

Raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzimana igaragaza ko kugeza ku wa 2 Nzeri abaturarwanda 1.592.405 bamaze guhabwa dose imwe, naho 782.834 bakingiwe byuzuye.

Zagejejwe i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2021
Zagejejwe i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2021
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko izi nkingo zatanzwe kubera umubano ibihugu byombi bifitanye binyuze mu gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .