U Bufaransa: Urukiko rurafata umwanzuro ku gifungo cya burundu cyasabiwe Ngenzi na Barahira

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa rubanda rwa Paris (Cour d’Assise de Paris) mu Bufaransa ruzasoma kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Nyakanga 2018, umwanzuro w’urubanza ruregwamo Octavien Ngenzi na Tito Barahira bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubaza ruri mu bujurire nyuma y’aho Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwari rwabakatiye igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016, rubahamije ibyaha bya Jenoside.

Umunyamakuru Sehene Ruvugiro Emmanuel wa Pax Press uri mu Bufaransa akurikirana uru rubanza yatangaje ko Ubushinjacyaha bwasabiye aba bombi igifungo cya burundu, ku wa 4 Nyakanga 2018, kubrera uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komine Kabarondo basimburanyeho kuyobora ari ba Burugumesitiri kuva mu 1977 - 1994.

Umushinjacyaha Frederic Bernardo yavuze ko Barahira yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi na we ubwe arica, ati “Ibiganza bye byuzuye amaraso.

Kuri Ngenzi, Umushinjacyaha yavuze ko we atishe ariko ngo yatumye abica bica.

Umushinjacyaha Frederic Bernardo, ati “We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko.”

Umushinjacyaha yavuze ko abo bombi barimbuye imbaga bakwiye igifungo cya burundu, igihano kiruta ibindi mu Bufaransa.

Umunyamakuru Sehene yavuze ko kuri uyu wa Gatanu, abaregwa bazabanza gusabwa mu gihe gito kugira icyo bongera ku rubanza rwabo, urukiko rwiherere, nyuma rutangaze icyemezo bafatiwe.

Mu rubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira humviswe abatangabuhamya barenga 100.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira baburanye bahakana ibyaha bashinjwa.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza