00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda wavuzwe mu idosiye yo gutwika Katedarale ya Nantes, arakekwaho kwica umupadiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kanama 2021 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe umutekano mu Bufaransa, yatangaje ko Umupadiri witwa Olivier Maire, wiciwe mu Karere ka Vendée, gaherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu, aho bikekwa ko uwabigizemo uruhare afite inkomoko mu Rwanda.

Amakuru dukesha Franceinfo avuga Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Darmanin, ari we watangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere saa sita z’amanywa ko uwo mupadiri yishwe akaba yari mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko.

Birakekwa ko umugabo wagize uruhare muri ubu bwicanyi ari uwari usanzwe afite dosiye yo gutwika Katedarale ya Nantes muri Nyakanga umwaka ushize.

Aya makuru akomeza avuga ko uwo mugabo yijyanye ku biro by’abajandarume ahitwa Mortagne-sur-Sèvre, kuri uyu wa Mbere, agiye kwirega ko yishe uwo musaseridoti.

Umurambo we wahise usangwa mu macumbi y’abo mu muryango w’abafurere ba Montfortains, mu cyumba cye ari na ho byagaragaye ko yiciwe, icyakora uburyo yishwemo ntibwahise bumenyekana.

Uwireze ko ari we wamwishe ni umugabo w’imyaka 40, ufite inkomoko mu Rwanda wari warakiriwe muri uwo muryango w’abihayimana aho yari amaze amezi menshi.

Muri Nyakanga 2020 nibwo uwo mugabo witwa Abayisenga Emmanuel yari yatawe muri yombi akekwaho gutwika Cathédrale ya Nantes, aza kurekurwa by’agateganyo.Yagombaga koherezwa mu Rwanda ariko hategerezwa ibiva mu nzego z’ubutabera.

Umupadiri wishwe ni na we wari umuyobozi mukuru w’uyu muryango wari ucumbikiye Abayisenga.

Uwakoze ubu bwicanyi ngo yahise ajya kwirega ku biro by'abajandarume biherereye i Saint-Laurent-sur-Sèvre
Umugabo ufite inkomoko mu Rwanda ukekwaho kwica umupadiri wari umucumbikiye ni na we ukurikiranweho gutwika Katedarale ya Nantes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .